Mu bagabo, iyi mikino izitabirwa na Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Kepler BBC, ni mu gihe mu Bagore ari REG WBBC, APR WBBC, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byitezwe muri iyi mikino mu bagabo.
Abatoza bashya
Nyuma yo gusoza Shampiyona isanzwe, APR BBC yongeye James Jr. Maye mu batoza bayo aho azaba yungirije Mazen Trakh watangiye gushidikanywaho kubera umusaruro utari mwiza yagaragaje muri uyu mwaka.
Uyu mutoza yitezweho gufasha Maz gufata ibyemezo byo mu mukino hagati cyane ko ariho yagaragaje imbaraga nke. Imikino myinshi ikomeye yagiye ayitakaza kandi yayiyoboye igihe kinini, bikaza kwanga mu minota ya nyuma.
Undi mutoza mushya ni Umunya-Nigeria, Ogoh Odaudu, wabaye umutoza mwiza muri Basketball Africa League (BAL) 2024 ari kumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Uyu mugabo azaba ayoboye iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu (REG), aho azungirizwa na Mushumba Charles usanzwe ari umutoza mukuru.
Ni mu gihe, Patriots BBC yo ifite Henry Mwinuka ufite ubunararibonye muri Basketball y’u Rwanda ndetse na Kepler BBC izakomezanya n’Umunya-Uganda, Mandy Juruni.
Ihangana rikomeye
Burya ngo iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira. Harabura igihe kitageze ku mezi abiri ngo Shampiyona ya 2024 ibone nyirayo.
Abakinnyi ni bamwe mu babigiriramo uruhare rukomeye cyane ko aribo bahatanira igikombe. Aya makipe yose yagerageje kwiyubaka kugira ngo azitware neza.
Patriots BBC ya mbere isangaywe William Perry uri mu bakinnyi beza, yaguze Stephaun Branch wagaragaje imbaraga mu bwugarizi ndetse yongeyemo na Prince Ibeh.
Si ibyo gusa kuko iyi kipe isaganywe abandi bakinnyi beza nka Ndizeye Dieudonné, Hagumintwari Steve na Frank Kamdouh.
Nk’ikipe yasoje shampiyona iyoboye, Patriots BBC ihabwa amahirwe menshi cyangwa kugira ijambo k’uzegukana iki gikombe.
APR BBC ni indi kipe ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe kuko yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.
Uretse kongera imbaraga mu batoza, Ikipe y’Ingabo ifite n’abakinnyi bakomeye cyane barangajwe imbere na Isaiah Miller, Aliou Diarra, Axel Mpoyo, William Robynes, Shema Osborn n’abandi.
Iyi kipe ifite igikombe giheruka, yahize kucyisubiza kugira ngo izongere kugira amahirwe yo kwitabira BAL 2025.
REG BBC ni indi kipe yo kutarenzwa ingohe kuko uretse guhindura umutoza, isanganwe n’abakinnyi bakomeye nka Cleveland Thomas, Antino Jackson, Victor Mukama n’abandi.
Icyakora iyi kipe ifite akazi gakomeye cyane ko gusezerera APR BBC ikagera ku mukino wa nyuma.
Kepler BBC ni indi ikipe ri gukina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere ariko yakoze akazi gakomeye ko kugera mu Mikino ya Kamarampaka.
Nta byinshi yakwitegwaho gusa ntabwo izorohera Patriots bazahura nk’uko yabigaragaje no muri shampiyona.
Ikindi cyitezweho kongera ihangana ni agahimbazamusyi kongerewe kuko buri mukinnyi w’ikipe yatsinze umukino yahabwaga ibihumbi 50 Frw ariko ubu akaba yaragizwe ibihumbi 65 Frw. Ni mu gihe kandi n’abatoza bongerewe kubazajya bahabwa aka gahimbazamusyi.
Iyi mikino izatangira ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024, Patriots BBC izakina na Kepler BBC saa Kumi n’Ebyiri, mu gihe APR BBC izakina na REG BBC saa Mbiri z’ijoro.
Kwinjira kuri iyi mikino n’ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15 Frw muri VIP n’ibihumbi 25 Frw muri Court Side.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!