Harabura iminsi icyenda gusa ngo u Rwanda rwakire imikino ya FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments, izabera i Kigali kuva tariki 19 kugeza ku ya 25 Kanama 2024 muri BK Arena.
Amakipe y’inkwakuzi yamaze kugera mu Rwanda kugira ngo atangire imyiteguro hakiri kare ndetse Great Britain yo yatangiye gukorera imyitozo muri Petit Stade iherutse kuvugururwa.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2024, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Hungary bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Hungary ni yo kipe ya mbere yageze mu Rwanda mu zo biri mu itsinda rimwe kuko Brézil, Philippine na Sénégal zitarahagera ariko biteganyijwe ko zihagera hagati ya tariki ya 16 na 17 Kanama 2024.
Umukino wa mbere uteganyijwe tariki 19 Kanama 2024, aho u Rwanda ruzakina na Lebanon, ku wa 22 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!