Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 25 Kanama muri BK Arena, uhuza amakipe yombi yari mu Itsnda C.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsinda abifashijemo na Ndioma Kane na Virag Kiss. Agace ka mbere karangiye Hongrie iyoboye umukino n’amanota 13 kuri 12 ya Sénégal.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane kuko amakipe yombi yatsindaga byanatumaga amanota aba make.
Mu mpera z’aka gace, Hongrie ibifashijwemo na Virag na Bernadett Hatar, yatangiye kongera ikinyuranyo kuko yagatsinzemo amanota 20, indi ifite 14.
Igice cya mbere cyarangiye Hongrie iyoboye umukino n’amanota 33 kuri 26 ya Sénégal.
Iyi kipe y’i Burayi yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Virag na Hatar batsinda amanota menshi ari nako yongera ikinyuranyo cyageze mu manota 15.
Aka gace karangiye Hongrie ikomeje kuyobora umukino n’amanota 49 kuri 34 ya Sénégal.
Ikipe yo muri Afurika y’Iburengerazuba ntacyo yahinduye no mu gace ka nyuma bityo ikomeza gutsindwa amanota menshi.
Umukino warangiye Hongrie itsinze Sénégal amanota 63-47, yegukana itike rukumbi yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ((FIBA Women’s World Cup Qualifying Tournament) iteganyijwe muri Werurwe 2026.
Nyuma y’imikino hakozwe ikipe y’abakinnyi batanu bitwaye neza igaragaramo Murekatete Bella w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Virag Kiss na Reka Lelik ba Hongrie, Ndioma Kane wa Sénégal ndetse na Holly Winterburn wa Grande-Bretagne.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!