REG BBC ifite igikombe cya shampiyona guheruka, izafungura ikina na Orion BBC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya mbere mu mukino uzaba ku wa 13 Mutarama 2023.
Patriots BBC iri mu zifite abafana benshi izatangira icakirana na Kigali Titans na yo izaba ikina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya mbere. APR BBC ifitiwe amatsiko na benshi kubera abakinnyi bakomeye ifite ndetse yitezweho kuzatanga akazi gakomeye, izatangira ikina na IPRC Musanze ku wa 14 Mutarama 2023.
Umukino uba utegerejwe na benshi uhuza Patriots na REG BBC uzaba ku wa 24 Gashyantare 2023 bizaba ari ku munsi wa 18 wa shampiyona.
Muri rusange shampiyona y’uyu mwaka mu bagabo izakinwa n’amakipe 12 ariyo REG BBC,Patriots, APR BBC,Tigers BBC,Espoir BBC,IPRC Kigali, UGB, Shoot 4 Stars, IPRC Musanze, IPRC Huye, Kigali Titans na Orion BBC.
Mu bagore shampiyona izatangira tariki 21 Mutarama 2023, aho REG WBBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka izatangira yakira UR Kigali. APR WBBC izakina na UR Busogo.
Umukino uba uhanzwe amaso na benshi uhuza REG na APR uzaba ku wa 1 Mata 2023.
Nyuma y’umunsi wa mbere, shampiyona izahita ihagarara kubera ko ikipe y’Igihugu izaba iri kwitegura imikino ndetse no gukina imikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika (Afro Basket) izabera mu Rwanda tariki 28 Nyakanga-6 Kanama 2023.
Shampiyona y’uyu mwaka izitabirwa n’amakipe umunani ariyo REG BBC, APR BBC, IPRC Huye,The Hoops,GS Marie Reine,UR Busogo,UR Kigali na GS Gahini.
Uyu mwaka kandi hazatahwa ibibuga bibiri bishya harimo igiherereye Kimironko kizakira abantu 600, cyubatswe ku nkunga ya Imbuto Foundation na Basketbal Africa League n’ikindi giherereye muri Lycée de Kigali cyakira abantu 1300.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!