Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe asanzwe agize Akarere ka Gatanu nk’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia na Misiri.
Biteganyijwe ko rishobora gutangira gukinwa mu Ugushyingo 2024 rikazabera muri Zanzibar cyangwa muri Kenya.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yegukanye Ibikombe cy’Igihugu, aho mu Rwanda igiheruka gutangizwa cya Rwanda Cup, cyatwawe na APR BBC.
Iyi Kipe y’Ingabo kandi ikomeje no guhatanira icya Shampiyona, aho imaze gutsinda imikino ibiri kuri umwe wa Patriots BBC. Bivuze ko mu gihe yabyegukana byombi, Patriots BBC yazaserukira igihugu muri iri rushanwa.
Mu bakinnyi 12 bazifashishwa, buri kipe yemerewe umukinnyi umwe wahawe ubwenegihugu ndetse n’abandi babiri b’abanyamahanga.
Iri rushanwa rigamije kongerera amakipe imikino mpuzamahanga, yiyongera kuri Basketball Africa League yitabirwa n’ayegukanye ibikombe bya shampiyona yazamuye urwego rw’uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!