00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Silva wamamaye muri NBA yongewe muri Gabon iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 November 2024 saa 04:24
Yasuwe :

Chris Silva wamamaye muri Miami Heat yo muri NBA, yongewe mu Ikipe y’Igihugu ya Gabon yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho iri kumwe n’u Rwanda mu itsinda rya gatatu.

Iyi mikino y’amajonjora izabera i Dakar muri Sénégal tariki ya 22-24 Ugushyingo 2024.

U Rwanda ruri mu Itsinda C hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon. Ikipe y’Igihugu ya Gabon ni yo kipe ihabwa amahirwe make muri iri tsinda ariko nayo iri gukora iyo bwabaga ishaka uko yazitwara neza.

Mu bakinnyi yahamagaye izifashisha muri iyi mikino, barimo Chris Silva wamamaye muri NBA mu makipe nka Miami Heat yakiniye mu 2022 na Dallas Mavericks mu 2023. Gusa kuri ubu akina muri Bnei Herzliya yo mu Cyiciro cya Mbere muri Israel.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga FIBA Basketball, Silva yavuze ko yishimiye gukinira Ikipe y’Igihugu akomokamo ndetse no gukina muri Afurika kuko azaba ari bishya kuri we.

Ati “ Inshuro ya nyuma mperuka gukina muri Afurika nari umwana ariko kuri iyi nshuro azaba ari bishya. Gukinira igihugu cyanjye byo ntabwo bisanzwe kandi ndiyumva neza iminsi itinze kugera.”

Yakomeje agira ati “Ni byinshi biri mu mutwe wanjye gusa nzi ko nsabwa gukina neza, nkagaragaza urwego rwiza kandi nkagira icyo mfasha igihugu cyanjye.”

Gabon izatangira ikina na Cameroun tariki ya 22 Ugushyingo 2024.

Silva yavuze ko bifuza kuzava itsinda bari ku mwanya wa mbere.

Ati “Ni amakipe meza gusa twifuza kuzaba aba mbere nicyo kituri mu mutwe. Dushaka kuzatsinda imikino yose ndetse tukazabona n’itike y’Igikombe cya Afurika.”

Ku rundi ruhande, u Rwanda ntabwo rwicaye kuko rukomeje umwiherero ndetse mbere yo kwinjira mu irushanwa ruzakina imikino ibiri ya gicuti na Sudani y’Epfo na Mali tariki ya 19 na 20 Ugushyingo, mu mikino yombi izabera muri Sénégal.

Chris Silva yanyuze muri Miami Heat yo muri NBA
Chris Silva yongewe mu Ikipe y'Igihugu ya Gabon izahangana n'u Rwanda mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .