Ikipe y’u Rwanda ikomeje kwitegura gushaka uko yasubira mu Gikombe cya Afurika cyane ko igiherukamo cyabereye i Kigali mu 2021, ikabona itike itayihataniye.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Ugushyingo 2024, ni bwo abagize Ikipe y’u Rwanda bavuye mu Rwanda berekeza i Dakar, aho imikino izabera.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr. Cheikh Sarr, avuga ko nubwo amakipe bari kumwe bayazi ariko akomeye cyane bityo asabwa akazi kenshi.
Mu kugira icyo yongeramo, yongeyemo n’undi mukinnyi mushya waherukaga mu Ikipe y’Igihugu mu 2020, ari we Kalekezi Schommer Dylan w’imyaka 27 ukinira Union Neuchâtel Basket yo mu Busuwisi.
Si ubwa mbere Dylan ahamagawe mu Ikipe y’u Rwanda kuko yayikiniye mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu 2017 (FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers).
Yigeze kandi kuyifasha mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, ryakinwe mu Ugushyingo 2020, muri Nzeri 2021 yongera guhamagarwa bitegura gukina amatsinda.
Abandi bakinnyi u Rwanda rwitabaje ni Antino Alvares Jackson Jr, Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema na Noah Bigirumwami
U Rwanda ruri mu Itsinda C rusangiye na Sénégal, Cameroun na Gabon rurateganya imikino ya gicuti izaruhuza na Sudani y’Epfo na Mali, tariki ya 19 na 20, mu gihe irushanwa nyirizina rizaba ku ya 22 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!