Ni umukino iyi kipe yagiye gukina n’ubundi ihabwa amahirwe menshi kuko yari yaratsinze indi ibiri ibanza bityo byari bigoye ko Keplerians yayigaranzura.
Muri rusange ni imikino ya nyuma itarimo ihangana kuko Keplerians itemerewe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere kuko yo na Kepler BBC (isanzwemo) zose ari iz’iyi kaminuza kandi amategeko akaba atemera ko amakipe akura hamwe yahurira mu cyiciro kimwe.
Ni muri urwo rwego kugeza ubu, hataramenyekana indi kipe izazamuka mu Cyiciro cya Mbere gusimbura Kigali Titans na Inspired Generation zabaye iza nyuma mu iki cyiciro bityo zigasubira mu cya kabiri.
Azomco yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri inabona itike yo kujya mu cya mbere ndetse inahabwa miliyoni 3 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!