Aba bakinnyi bombi bari muri 15, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr. Cheikh Sarr, yahamagaye mu kwitegura iyi mikino iteganyijwe tariki ya 22 kugeza 24 Ugushyingo 2024.
Mu gihe abandi bose bakomeje umwiherero, Ntore na Mpoyo ntabwo baragaragara, aho Ntore yatangarije B&B Fm Kigali ko atifuje kwitabira ubu butumire kuko ananiwe bityo akeneye kuruhuka no kwiyitaho.
Mu gushaka kumenya icyo Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA) ribivugaho, ryatangarije IGIHE ko aba basore bavuze ko bakeneye kuruhuka bityo byaba byiza batitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.
Iri shyirahamwe kandi ryahakanye amakuru yavugwaga ko impamvu aba bakinnyi bafashe iki cyemezo hari amafaranga ribabereyemo.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, Ikipe y’Igihugu yateguye imikino ya gicuti izahuramo na Sudani y’Epfo na Mali, tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!