Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 20 Nzeri 2024 muri BK Arena.
Uretse kuba wari umukino wa nyuma, aya makipe yombi arahabwa n’amahirwe yo kuzahurira ku mukino wa nyuma w’iya kamarampaka ibyatumaga ukomera cyane.
Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino neza cyane, Kamba Yoro Diakite ayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 24 ku 9 ya REG WBBC.
Mu gace ka kabiri iyi kipe yakomeje gukina neza, Diakite akorerwa mu ngata na Ineza Sifa bakomeza kongera ikinyuranyo.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yari yibuze cyane ko abakinnyi bayo igenderaho nka Destiney Philoxy na Micomyiza Rosine Cisse umukino wari wabananiye, ari nako yatakazaga imipira myinshi cyane.
Igice cya mbere cyarangiye APR WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 46 kuri 21 ya REG WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiye mu gace ka gatatu yiminjiriyemo agafu, Philoxy na Uwitonze Nandy Linda batangira gutsinda amanota menshi.
Iyi kipe yagabanyuye ikinyuranyo kigera mu manota 12 kivuye kuri 15. Mu minota ya nyuma y’aka gace, Ikipe y’Ingabo yongeye gusubira hejuru, Uwizeye Assouma ayitsindira amanota menshi.
Aka gace REG WBBC yagerageje kugakina neza kuko yagatsinze ku manota 22 kuri 14. Icyakora APR WBBC yakomeje kuyobora umukino n’amanota 60 kuri 43 ya REG WBBC.
Ubwugarizi bwa Kristina Morgan bwakomeje gufasha REG kwitwara neza no mu gace ka nyuma ariko Diakite ntiyayorohera. Umukino warangiye APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 72-59 yegukana irushanwa rya Rwanda Cup 2024 ryakinwaga ku nshuro ya mbere.
Aya makipe azasubira mu kibuga mu cyumweru gitaha mu Mikino ya Kamarampaka, hashakwa ikipe yegukana Igikombe cya Shampiyona.
Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!