Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakinaga umukino wa kabiri mu itsinda rya gatatu, nyuma yo gutsinda Foxes Basketball yo muri Tanzania amanota 103-48, mu gihe iy’ingabo aribwo yari igiye gutangira irushanwa.
Umukino wa APR na KPA wari witezwe cyane kuko iyi kipe yo muri Kenya ni imwe mu zihabwa amahirwe muri iri rushanwa.
Ikipe y’Ingabo yatangiye neza umukino, Kamba Yoro Diakite na Shaina Pellington bayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye n’amanota 26 kuri 19 ya KPA.
Iyi kipe yo muri Kenya yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, itangira kugabanya ikinyuranyo. Icyakora muri aka gace, amakipe yombi yongereye amanota yatsindaga byatumaga uryohera ijisho.
Igice cya mbere cyarangiye KPA yagabanyije ikinyuranyo gusa APR WBBC ikomeza kuyobora umukino n’amanota 43-40.
Pellington na Italee Lucas bakomeje gufasha Ikipe y’Ingabo kuyobora umukino cyane ko bagaragaza itandukaniro mu busatirizi, mu gihe Chanel Mokango na Dusabe Jane bugariraga neza.
Agace ka gatatu, karangiye Ikipe y’Ingabo yongereye ikinyuranyo igasoza iyoboye umukino n’amanota 69 kuri 57 ya KPA.
APR WBBC yakomeje gukina neza no kongera ikinyuranyo cy’amanota kigera mu manota 15 (83-68). Abarimo Diakite na Chanel bigaragazaga cyane.
Iyi kipe yakomeje kuzamura ikinyuranyo, umukino urangira APR WBBC yatsinze Kenya Authority Ports amanota 96-76.
REG WBBC na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, kuri uyu wa Mbere yatsinze Equity yo muri Kenya amanota 86-73, mu mukino wa mbere yari yatsinze Foxes Basketball yo muri Tanzania amanota 105-48.
Iyi mikino izakomeza ku wa Kabiri, aho REG WBBC izakina Gladiators y’i Burundi saa 12:00, izakurirwe na APR WBBC izakina na Hawassa City yo muri Ethiopia.
Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!