Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakinaga umukino wa gatatu mu itsinda rya gatatu, nyuma yo gutsinda Equity yo muri Kenya amanota 86-73, mu gihe iy’ingabo yakinaga uwa kabiri, nyuma yo gutsinda Kenya Ports Authority amanota 96-76.
REG W BBC ni yo yabanje gukina yitwara neza mu duce twose tw’umukino kuko aka mbere yakarangije ifite amanota 30-6, aka kabiri na ko kabagoye kaba 16-8 mu gihe utwa nyuma na two yatwitwayemo neza umukino ukarangira ifite amanota 86-34.
Abakinnyi ba REG W BBC bitwaye neza muri uyu mukino harimo Victoria
Reynolds, winjije amanota menshi (16), Destiny Promise Philoxy watanze imipira ivamo amanota (8).
Iyi kipe yo mu Rwanda yahise irangiza imikino yo mu Itsinda C iyoboye kuko yatsinze imikino yayo yose.
Undi mukino Abanyarwanda bari bategereje ni uwa APR W BBC yagombaga gukina umukino wa kabiri ariko igatsinda kandi irusha cyane Hawassa City yo muri Ethiopia.
Mu manota 123 iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze harimo Shaina Pellington wakoze 25 ndetse akanatanga imipira ine yavuyemo andi manota kuri bagenzi be nka Italee Lucas bari beza.
Amakipe yombi yo mu Rwanda yageze muri ¼ ndetse anayoboye amatsinda aherereyemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!