Amakipe yombi yagiye muri uyu mukino anganya intsinzi ebyiri, bityo buri imwe yasabwaga gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Uyu mukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi atsindana abarimo Stephaun Branch na Aliou Diarra babona amanota menshi. Agace ka mbere karangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 21 ya APR BBC.
Patriots yakomerejeho no mu ntangiriro z’agace ka kabiri izamura ikinyuranyo kigera mu manota 14. Ikipe y’Ingabo yagorwaga cyane muri iyi minota, kuko Isaiah Miller na Axel Mpoyo gutsinda bitabakundiraga.
Aka gace Patriots yagatsinze ku manota 30 kuri 17 y’Ikipe y’Ingabo. Igice cya mbere cyarangiye iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 38 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka gatatu, Aliou Diarra na Isaiah Miller batsinda amanota menshi.
Iyi kipe yagatsinze ku manota 20-8. Icyakora Patriots yakomeje kuyobora umukino n’amanota 62 kuri 58 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka nyuma, mu gihe ku rundi ruhande, Patriots yari ifite igihunga bityo igahusha n’amanota menshi.
Ku munota wa gatanu w’aka gace, APR BBC yakuyemo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya amanota 67-67. Patriots yakomeje guhusha lancer franc nyinshi, mu gihe indi yo yakoraga amanota bityo iyobora umukino ari nako ishyiramo ikinyuranyo.
Habura umunota n’igice, Branch yatsinze amanota atatu y’ingenzi cyane, amakipe yombi anganya amanota 74-74. Umukino warangiye, APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-78 yiyongerera amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Stephaun Branch yatsinze amanota 31 anakora rebound 12, mu gihe Isaiah Miller yatsindiye APR amanota 24 anakora rebound umunani.
Umukino wa gatandatu, uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 22 Kanama 2024 muri BK Arena, aho Ikipe y’Ingabo isabwa gutsinda ikisubiza Igikombe cya Shampiyona, mu gihe Patriots yazatuma hakinwa umukino wa karindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!