Uyu mukinnyi ni umwe muri 15 bari mu mwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izabera muri Sénégal ya tariki 22-24 Ugushyingo 2024.
Abajijwe uko yageze mu Ikipe y’Igihugu, Antino yatangaje ko ari we wabisabye maze akabyemererwa.
Ati “Ntabwo babinsabye ninjye wabisabye kuko nko ku mukino wa gatatu nakinnye inaha nahise mpakunda buri kimwe cyose ndagikunda. Nasinye undi mwaka hano rero naravuze nti kubera ki ntakinira n’igihugu ku ruhando mpuzamahanga? Narabisabye baranyemerera.”
Yakomeje avuga ko yisanze mu ikipe kuko benshi bakinanye muri Shampiyona ubwo yari muri REG BBC.
Antino kandi yavuze ko intego ari ukubona itike y’Igikombe cya Afurika.
Ati “Dufite umutoza mwiza kandi turi gukurikiza ibyo atubwira, turi hamwe ndetse tuzakora ibishoboka byose ngo tubone itike y’Igikombe cya Afurika.”
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.
Mu rweo rwo kwitegura neza, ruzakina imikino ya gicuti na Sudani y’Epfo na Mali tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!