00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Amakipe y’u Rwanda akomeje kwitwara neza mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 09:07
Yasuwe :

REG WBBC yatsinze Young Sisters amanota 65-54 mu mukino wa mbere mu Irushanwa rihuza ayo mu Karere ka Gatanu, APR WBBC inyagira Wolkite amanota 135-38.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rw’Ikipe ya Young Sisters yo mu Burundi, yatangiye itsinda amanota menshi kurusha REG WBBC.

Agace ka mbere amakipe yakomeje kugenda yegeranye cyane, karangira REG WBBC igatsinze ku manota 11-10.

Agace ka kabiri Young Sisters yagatangiye iri hejuru nkuko yatangiye aka mbere, kuko mu minota itanu ibanza yari imaze gutsinda amanota arindwi REG WBBC itaratsinda na rimwe.

Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance, yaganirije abakobwa be, ubundi bagaruka bikubise agashyi bazamuka mu manota.

Amakipe yombi yakomeje kwegerana mu manota cyane, agace ka kabiri karangira Young Sisters itsinze REG WBBC amanota 25-24.

Amakipe yombi yavuye mu karuhuko REG WBBC ishaka kuyobora umukino. Ibintu byaje kuyihira kuko iminota itanu ibanza y’agace ka gatatu yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13.

Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, yakomeje kurusha Young Sisters bigaragara ari nako itsinda amanota menshi kandi mu buryo bwihuse.

Agace ka gatatu karangiye REG WBBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12, kuko karangiye igatsinze ku manota 52-40.

Agace ka kane Young sisters yakinjiyemo ishaka kugabanya ikinyuranyo ariko REG WBBC iyibera ibamba kuko nayo yatsindaga.

REG yasoje umukino itsinze Young Sisters amanota 65-54 bituma ibona intsinzi ya mbere mu mikino y’Akarere ka Gatanu iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania.

APR WBBC na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino yatsinze umukino wa yo wa kabiri. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yanyagiye Wolkite yo muri Ethiopia amanota 135-38.

REG WBBC izakina umukino wa yo wa kabiri na Kenya Ports Authority ku wa Gatatu, tariki 28 Nzeri 2022, saa Cyenda ku isaha ya Kigali.

Young Sisters yatangiye umukino neza ariko iwusoza itsinzwe
Young sisters yasoje igice cya mbere irusha REG WBBC inota rimwe
Young Sisters yatangiye itsinda amanota menshi
Uyu mukino wari ishiraniro
Wari umukino w'imbaraga nyinshi cyane
Micomyiza Rosine Cisse asanzwe akinira The Hoops ariko yifashishijwe na REG WBBC
Sandra Dumi ni umwe mu bakinnyi beza ba REG WBBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .