00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Amakipe y’Ingimbi n’abangavu yerekeje i Kampala mu Mikino ya Zone 5

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 June 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Amakipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu bakobwa n’abahungu yerekeje i Kampala muri Uganda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (FIBA Africa U18 Men & Women 2024 Zone 5 Tournament).

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira ku Cyumweru, tariki 9 Kamena rikazarangira ku ya 14 Kamena 2024.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 7 Kamena 2024 ni bwo abagize amakipe yombi berekeje i Kampala, aho Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa iyobowe n’Umutoza Bahige Jacques usanzwe wungirije muri REG WBBC, yungirijwe na Munyaneza Joseline ndetse na Sahabu Rene utoza Kepler WBBC.

Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu y’Abahungu izatozwa na Murenzi Yves usanzwe ari umutoza wa UGB, yungirijwe na Mugisha Igor ndetse na Mugabe Aristide.

Mu bahungu iri rushanwa rizitabirwa na Uganda izaryakira, u Rwanda, Kenya, Tanzania na Somalia.

Ni mu gihe mu bakobwa hazitabira, Uganda, u Rwanda, Tanzania na Kenya.

Amakipe abiri ya mbere mu byiciro byombi niyo azabona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Madagascar, mu gihe abazakitwaramo neza aribo bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 giteganyijwe mu 2025.

Ikipe y'Iguhugu y'Abahungu yerekeje i Kampala mu mikino ya Zone 5
Ikipe y'Igihugu y'Abakobwa iyobowe n'umutoza Bahige Jacques

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .