00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Amakipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yatangiye umwiherero

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 May 2024 saa 06:43
Yasuwe :

Abakinnyi b’amakipe y’Igihugu y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 batangiye umwiherero wo gutegura imikino izahuza ibihugu bigize Akarere ka Gatanu (FIBA Afrobasket Zone V U18 Preliminaries).

Ni umwiherero watangiye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, ukaba ugomba kwitabirwa kugeza abakinnyi bagiye gutangira imikino izabera mu nzu y’imikino wa NCS Lugogo Arena yo muri Uganda.

Mu gihe abakinnyi bari mu mwiherero bazafashwa n’abatoza b’amakipe y’igihugu kongera imbaraga, uko bitwara mu kibuga ndetse no kumenyerana hagati yabo.

Ibi nibyo bizabafasha guhangana n’ibihugu 10 bizitabira iri rushanwa rizatangirwamo itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu muri Shampiyona Nyafurika.

Ibihugu bizaryitabira kuva tariki ya 9 kugeza 14 Kamena 2024 ni 10 birimo Uganda, Kenya, Somalia, u Rwanda, Tanzania, Sudan y’Epfo, Eritrea, u Burundi, Ethiopia na Sudan.

Mu 2022 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu yitwaye neza muri iyi mikino kuko yayikuyemo itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo kuri iyi nshuro.

Amakipe y'abatarengeje imyaka 18 muri Basketball agiye kwitegura gukina imikino y'Akarere ka Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .