00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Al Ahly yatsinze REG WBBC yegukana Zone V (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 November 2024 saa 08:10
Yasuwe :

Al Ahly yo mu Misiri yatsinze REG WBBC amanota 93-67 yegukana Zone V yaberaga muri Zanzibar.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Ugushyingo 2024.

Aya makipe yombi yagiye muri uyu mukino yaramaze kubona itike yo kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ya Africa Women Basketball League.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane abarimo Nadine Mohamed na Destiney Philoxy batsindira amakipe yombi amanota menshi. Agace ka mbere karangiye, Al Ahly iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 21 ya REG WBBC.

Agace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana ariko Al Ahly ikagaragaza ak’inda ya bukuru ibifashijwemo na Nadine Mohamed na Ndioma Kane.

Ku rundi ruhande, Philoxy na Victoria Reynolds bafashaga Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu kugabanya ikinyuranyo maze aka gace amakipe yombi agatsindamo amanota 17.

Igice cya mbere cyarangiye Al Ahly ikomeje kuyobora umukino n’amanota 39 kuri 38 ya REG WBBC.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Philoxy akomeza kuyifasha gutsinda . Mu minota itanu ya mbere y’aka gace yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota ane.

Ikipe yo mu Misiri yongeye gutsinda mu minota ya nyuma, cyane lancer franc babonaga mu gihe indi yazihushaga. Aka gace karangiye Al Ahly ikomeje kuyora umukino n’amanota 64 kuri 60 ya REG WBBC.

Al Ahly yagiye mu gace ka nyuma yariye amavubi, itangira gutsinda amanota menshi cyane ibifashijwemo na Nadine na Raneem Elgedawy. Aka gace REG yagakinnye nabi cyane kuko yagatsinzemo amanota umunani gusa kuri 29.

Umukino warangiye, Al Ahly yatsinze REG WBBC amanota 93-68 yegukana Zone V idatsinzwe. Amakipe yombi ni yo azahagararira aka karere mu mikino ya Africa Women Basketball League izabera muri Sénégal mu Ukuboza.

Italee Lucas wa APR WBBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza mu gutsinda amanota atatu.

Victoria Reynolds ni umwe mu bafashije REG kwitwara neza
Kristina King agerageza gutsinda
Tetero Odile ahanganye n'umukinnyi wa Al Ahly
Italee Lucas mu bakinnyi beza b'irushanwa
Italee Lucas wa APR WBBC yahembwe nk'umukinnyi mwiza utsinda amanota atatu
REG WBBC yegukanye umwanya wa kabiri muri Zone V
APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda KPA

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .