Uyu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 i Kampala muri Uganda. Wahuje amakipe yombi yari yatsinzwe imikino ibanza, aho u Rwanda rwatsinzwe na Uganda, mu gihe Tanzania yari yatsinzwe na Kenya.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira Tanzania iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 14 y’u Rwanda.
Mu gace ka kabiri, Tanzania yatangiye gutsinda amanota menshi yongera ikinyuranyo. Ku rundi ruhande, Nibishaka Brigitte yafashije u Rwanda gutsinda amanota menshi nk’umwe mu bagenderwaho.
Igice cya Mbere cyarangiye Tanzania ikomeje kuyobora umukino n’amanota 36 kuri 35 y’u Rwanda.
Agace ka gatatu katangiranye imbaraga nke ku mpande zombi kuko yamaze iminota itatu ntayirakora inota. Uko iminota yazamukaga, Mahoro Emelyne na Nibishaka bakomeje kuyitsindira amanota menshi.
Aka gace karangiye, u Rwanda rwigaranzuye Tanzania rugasoza ruyoboye umukino n’amanota 51 kuri 50.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kwegerana ikinyuranyo ari gito cyane ariko u Rwanda rukagenda imbere. Mu minota ibiri ya nyuma y’umukino, Tanzania yatsinze amanota abiri yayifashije kuwuyobora.
Ku isegonda rya nyuma, u Rwanda rwahawe ‘lancer franc’ ebyiri gusa rutsinda imwe byatumye umukino urangira rutsinzwe amanota 70 kuri 69 iba intsinzwi ya kabiri rubonye muri iyi mikino ikomeje kubera i Kampala.
Ikipe y’Igihugu y’Abahungu yo yitwaye neza ku mukino ubanza itsinda Kenya amanota 81-52. Iyi kipe irasubira mu kibuga kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 ikina na Uganda saa Kumi n’Ebyiri z’i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!