Basketball: Abakinnyi 19 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu yitegura imikino y’amatsinda ya Afrobasket 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Umunya-Serbie Vladmir Bosnyak, yahamagaye abakinnyi 19 bazitabira umwiherero wo kwitegura imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu Bagabo (Afrobasket 2021) kizabera mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball izatangirira kuri Mali mu mikino yo mu itsinda D izaba hagati ya tariki ya 26 n’iya 29 Ugushyingo muri Kigali Arena.

Umujyi wa Kigali uzakira amakipe 12 yo mu matsinda atatu A, B na D mu gihe andi makipe ane yo mu itsinda E azahurira mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri. Imikino yo mu itsinda C yo yakinwe muri Gashyantare uyu mwaka.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Vladmir Bosnyak yitabaje abakinnyi 19 bazatangira umwiherero ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020.

Patriots BBC iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, ifitemo abakinnyi batandatu mu gihe abakina hanze bahamagawe ari batatu.

Muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena, mu itsinda D, u Rwanda ruzatangira rukina na Mali ku wa 26 Ugushyingo mu mukino uzaba saa Mbili z’umugoroba (20:00) mu gihe Nigeria izaba yakinnye na Algérie saa Tanu z’amanywa (11:00).

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga tariki ya 28 Ugushyingo ikina na Nigeria guhera saa Mbili, mu gihe Algérie izaba yakinnye na Mali guhera saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Umukino wa nyuma w’u Rwanda mu itsinda D uteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo, aho uzaruhuza na Algérie guhera saa Mbili mu gihe Nigeria izaba yakinnye na Mali saa Kumi n’imwe.

Andi makipe azitabira iyi mikino i Kigali ni Tunisie, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Madagascar zo mu itsinda A ndetse na Sénégal, Angola, Mozambique na Kenya zo mu itsinda B.

Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

Abakinnyi 19 b’u Rwanda bahamagawe: Bugingo Kabare Hubert (RP-IPRC Huye BBC), Habineza Shaffy (Patriots BBc), Hagumintwari Steve (Patriots BBC), Gasana Kenneth Herbert (Patriots BBBC), Jovon Filer Adonis (Patriots BBC), Kami Kabange Milambwe (REG BBC), Kaje Elie (REG BBC), Muhizi Prince (UGB), Mukama Jean Victor (Aris Leewarden/mu Buholandi) na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC).

Abandi ni Ngoga Elias (Blinn Junior College/USA), Niyonkuru Pascal (APR BBC), Niyonsaba Bienvenue (APR BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Ntwari Marius Trésor (APR BBC), Sagamba Sedar (Patriots BBC), Schommer Kalekezi Dylan (Fribourg Olympic/mu Busuwisi), Shyaka Olivier (REG BBC) na Uwitonze Justin (RP-IPRC Kigali BBC).

Ikipe y'Igihugu ya Basketball izatangira umwiherero ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .