Aya makipe yabigezeho nyuma yo kuyobora Sahara Conference yari imaze iminsi ikinirwa i Dakar muri Sénégal.
Ni itsinda ryari rikomeye cyane kuko amakipe yombi yatsindanye cyane ko n’ikipe yabaye iya nyuma yabashije gutsinda imikino ibiri.
US Monastir yabaye iya mbere yatsinze imikino ine, itsindwa ibiri muri itandatu yakinywe.
Petro de Luanda yasoje ku mwanya wa kabiri yatsinze imikino itatu, itsindwa indi. Ni nako bimeze kandi kuri Kriol Star yabonye itike nk’iyatsinzwe neza.
Ni mu gihe, ASC Ville de Dakar yasezerewe nyuma yo gutsinda imikino ibiri, itsindwa ine.
Nyuma y’iri tsinda hagiye gukirikiraho iryiswe Nile Conference rizitabirwa na APR BBC (Rwanda), Al-Ahli Tripoli (Libya) MBB (Afurika y’Epfo) na Nairobi City Thunder (Kenya).
Rizakinwa guhera tariki ya 17 Gicurasi kugeza ku ya 26 Gicurasi 2025.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.
Muri rusange, amakipe abiri ya mbere yo muri Nile Conference azabona itike y’imikino ya nyuma, imwe yatsinzwe neza izava hagati ya FUS Rabat n’iya gatatu muri Nile Conference.
Kugeza ubu, Al Ittihad (Egypt), Rivers Hoopers (Nigeria), US Monastir (Tunisia), Petro de Luanda (Angola) na Kriol Star (Cap-Vert) niyo amaze kubona itike y’imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo, hagati ya tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2025.
Muri iyi mikino, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!