Uyu mukino wa gatatu mu ya Nile Conference muri BAL 2025 wabereye muri BK Arena yari yuzuye abafana.
APR BBC yawukinnye idafite kizigenza wayo Aliou Diarra wagiriye ikibazo cy’imikaya mu mukino uheruka wa MBB yo muri Afurika y’Epfo.
APR BBC yatangiye umukino neza, Chasson Randle ayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 17 kuri 11 ya Al Ahli Tripoli.
Mu gace ka kabiri, Ikipe y’Ingabo yakomeje muri uwo mujyo abarimo Obadiah Noel na Youssoupha Ndoye bakomeza gutsinda.
Ubwo kari kageze hagati, iyi kipe yo muri Libya yatangiye kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Jean Jacques Boissy na Mohamed Sadi.
Ku isegonda rya nyuma ry’igice cya mbere Boissy yatsinze amanota atatu yafashije iyi kipe kujya mu karuhuko iyoboye umukino n’amanota 42-41.
Mu gace ka gatatu umukino watuje cyane, amanota aragabanyuka ku mpande zombi. Ikipe y’Ingabo wabonaga ko iri kubura Diarra cyane cyane mu bwugarizi na rebound. Si ibyo gusa kuko yanatakazaga imipira myinshi (turnovers).
Mu minota ibiri ya nyuma, Al Ahli yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota arindwi (57-50).
Agace ka gatatu karangiye, Al Ahli Tripoli ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 52 ya APR BBC.
Mu gace ka nyuma, iyi kipe yo muri Libya yakomeje kungukira mu mipira APR BBC yatakazaga bityo yongera ikinyuranyo kigera mu manota 21 (86-65).
Umukino warangiye Al Ahli Tripoli yatsinze APR BBC amanota 90-68 uba umukino wa mbere Ikipe y’Ingabo itakaje muri itatu imaze gukina.
Umukino wabanje, MBB yo muri Afurika y’Epfo yatsinze Nairobi City Thunder amanota 75-74 ibona intsinzi ya mbere muri iyi mikino.
Iyi mikino izakomeza ku wa Kane hatangira iyo kwishyura, aho Al Ahli Tripoli izakina na Nairobi City Thunder saa 16:00, mu gihe APR BBC izakina na MBB saa 19:00.
















Amafoto: RUSA Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!