00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2025: APR BBC yasezereye Rivers Hoopers igera muri ½

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 June 2025 saa 11:21
Yasuwe :

APR BBC yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 104-73 igera muri ½ cya BAL 2025 ku nshuro ya mbere mu mateka.

Uyu mukino wa ¼ wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025 muri Afurika y’Epfo.

APR BBC yawutangiye neza Aliou Diarra na Nuni Omot batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 24-11.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri, Chasson Randle akorera bagenzi be mu ngata. Ku rundi ruhande, Hoopers yari yatangiye kwinjira mu mukino. Aka gace, ikipe yo mu Rwanda yagatsinzemo amanota 33-21.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 32 ya Rivers Hoopers.

Iyi kipe yo muri Nigeria yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu abarimo Madut Akec na Raphael Putney bayitsindira amanota menshi.

Ntibyarambye kuko APR BBC yahise yongera gutsinda cyane ibifashijwemo na Axel Mpoyo na Youssoupha Ndoye ikinyuranyo kiriyongera kigera mu manota 30 (79-49).

Agace ka gatatu karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 83 kuri 52 ya Rivers Hoopers.

Mu gace ka nyuma, umukino watuje ugabanya umuvuduko wagenderagaho. Mu minota ya nyuma, Omot na Randle batsinze amanota y’ingenzi iyi kipe itangira gushimangira intsinzi. Habura umunota ngo umukino urangire, Uwitonze Justin yatsinze amanota atatu yuzuza 100.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Rivers Hoopers amanota 104-73 ibona itike ya ½ cya BAL 2025 ku nshuro ya mbere mu mateka.

Yabaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda ibikoze, nyuma ya Patriots BBC yabikoze mu 2020.

Muri ½, APR BBC izahura na Al Ahli Tripoli yo muri Libya n’ubundi bari kumwe mu mikino ya Nile Conference, mu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025.

Umusifuzi atangiza umukino
Raphael Putney ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Rivers Hoopers
Wari umukino uryoheye ijisho
Axel Mpoyo atera lancer franc
Ntore Habimana agerageza gutsinda amanota atatu
Nuni Omot atsinda amanota abiri
Aliou Diarra atera dunk
Madut Akec ahanganye na Randle
Umufana ukomeye wa APR BBC, Evode yishimira intsinzi
Chasson Randle ni umwe mu bagize umukino mwiza
Obadiah Noel agerageza gutsinda
Ousseynou Sambe azamukana umupira yihuta
Nuni Omot yagaragaza akanyamuneza
Nshobozwabyosenumukiza azamukana umupira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .