Uyu mukino wa ¼ wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025 muri Afurika y’Epfo.
APR BBC yawutangiye neza Aliou Diarra na Nuni Omot batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 24-11.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri, Chasson Randle akorera bagenzi be mu ngata. Ku rundi ruhande, Hoopers yari yatangiye kwinjira mu mukino. Aka gace, ikipe yo mu Rwanda yagatsinzemo amanota 33-21.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 32 ya Rivers Hoopers.
Iyi kipe yo muri Nigeria yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu abarimo Madut Akec na Raphael Putney bayitsindira amanota menshi.
Ntibyarambye kuko APR BBC yahise yongera gutsinda cyane ibifashijwemo na Axel Mpoyo na Youssoupha Ndoye ikinyuranyo kiriyongera kigera mu manota 30 (79-49).
Agace ka gatatu karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 83 kuri 52 ya Rivers Hoopers.
Mu gace ka nyuma, umukino watuje ugabanya umuvuduko wagenderagaho. Mu minota ya nyuma, Omot na Randle batsinze amanota y’ingenzi iyi kipe itangira gushimangira intsinzi. Habura umunota ngo umukino urangire, Uwitonze Justin yatsinze amanota atatu yuzuza 100.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze Rivers Hoopers amanota 104-73 ibona itike ya ½ cya BAL 2025 ku nshuro ya mbere mu mateka.
Yabaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda ibikoze, nyuma ya Patriots BBC yabikoze mu 2020.
Muri ½, APR BBC izahura na Al Ahli Tripoli yo muri Libya n’ubundi bari kumwe mu mikino ya Nile Conference, mu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!