00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2025: APR BBC yaboneye intsinzi ya kabiri, imbere ya Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 May 2025 saa 09:17
Yasuwe :

APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri mu Itsinda rya Nile Conference rya Basketball Africa League, nyuma yo gutsinda Made By Basketball yo muri Afurika y’Epfo amanota 103-81, mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, ukurikiye uwo Al Ahli Tripoli yari imaze kunyagiramo Nairobi City Thunder amanota 115-87.

Umukino wa APR BBC na MBB watangiye wihuta, amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Youssoupha Ndoye na Peter Prinsloo. Agace ka mbere karangiye, MBB iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 23 ya APR BBC.

Mu minota ya mbere y’agace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana ari nako MMB igenda imbere. Mu minota itatu ya nyuma, Axel Mpoyo yatsinze amanota atatu yikurikiranya amakipe yombi anganya 42-42.

Igice cya mbere cyarangiye MBB ikomeje kuyobora umukino n’amanota 47 kuri 45 ya APR BBC.

Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, abarimo Aliou Diarra na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi ndetse inayobora umukino ku kinyuranyo cy’amanota 14. Aka gace karangiye, APR BBC yigaranzuye MBB iyobora umukino n’amanota 73-59.

Mu gace ka nyuma, umukino watuje, amanota amakipe yatsindaga aragabanuka ariko APR BBC izamura ikinyuranyo kigera mu manota 20 (87-67).

Mu minota ibiri ya nyuma, Ndoye yatsinze amanota menshi yatumye Ikipe y’Ingabo igeza mu 100. Umukino warangiye APR BBC yatsinze MBB amanota 103-81 ibona intsinzi ya kabiri muri iri tsinda.

Kugeza ubu, APR BBC na Al Ahli Tripoli zimaze gutsinda imikino yombi, mu gihe Nairobi City Thunder na MBB zitarabona intsinzi.

Iyi mikino izakomeza ku wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, ahateganyijwe umukino ukomeye cyane hagati ya APR BBC na Al Ahli Tripoli saa 19:00. Uzabanzirizwa n’uwa MBB na Nairobi City Thunder uzakinwa saa 16:00.

Umusifuzi atangiza umukino
Dine Miller Jr ashaka inzira
Obadiah Noel atera lancer franc
Perezida Kagame akurikiye umukino
Ange Kagame akurikiye umukino
Miss Nishimwe Naomie yafanaga bikomeye
Kelly Malda wo muri Mackenzie akurikiye umukino
BK Arena yarimo abafana benshi
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda
Ariel Wayz yasusurukije abitabiriye umukino wa APR na MBB
Miss Muyango ni umwe mu bari kwitabira iyi mikino
Aliou Diarra atera lancer franc
Aliou Diarra agerageza gutsinda
APR BBC yegukanye intsinzi ya kabiri
Ntore Habimana ahanganiye umupira
MBB yagize igice cya mbere cyiza
Nairobi City Thunder imaze gutsindwa imikino yombi
Al Ahli Tripoli yanyagiye Nairobi City Thunder

Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri na RUSA Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .