Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, ukurikiye uwo Al Ahli Tripoli yari imaze kunyagiramo Nairobi City Thunder amanota 115-87.
Umukino wa APR BBC na MBB watangiye wihuta, amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Youssoupha Ndoye na Peter Prinsloo. Agace ka mbere karangiye, MBB iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 23 ya APR BBC.
Mu minota ya mbere y’agace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana ari nako MMB igenda imbere. Mu minota itatu ya nyuma, Axel Mpoyo yatsinze amanota atatu yikurikiranya amakipe yombi anganya 42-42.
Igice cya mbere cyarangiye MBB ikomeje kuyobora umukino n’amanota 47 kuri 45 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, abarimo Aliou Diarra na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi ndetse inayobora umukino ku kinyuranyo cy’amanota 14. Aka gace karangiye, APR BBC yigaranzuye MBB iyobora umukino n’amanota 73-59.
Mu gace ka nyuma, umukino watuje, amanota amakipe yatsindaga aragabanuka ariko APR BBC izamura ikinyuranyo kigera mu manota 20 (87-67).
Mu minota ibiri ya nyuma, Ndoye yatsinze amanota menshi yatumye Ikipe y’Ingabo igeza mu 100. Umukino warangiye APR BBC yatsinze MBB amanota 103-81 ibona intsinzi ya kabiri muri iri tsinda.
Kugeza ubu, APR BBC na Al Ahli Tripoli zimaze gutsinda imikino yombi, mu gihe Nairobi City Thunder na MBB zitarabona intsinzi.
Iyi mikino izakomeza ku wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, ahateganyijwe umukino ukomeye cyane hagati ya APR BBC na Al Ahli Tripoli saa 19:00. Uzabanzirizwa n’uwa MBB na Nairobi City Thunder uzakinwa saa 16:00.






















Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri na RUSA Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!