00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2025: APR BBC izahatana n’amakipe yitabiriye bwa mbere

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 February 2025 saa 03:48
Yasuwe :

Basketball Africa League yashyize hanze amakipe 12 azahatanira irushanwa rya BAL 2025, aho APR BBC yo mu Rwanda iri kumwe n’amakipe agiye kurikina bwa mbere kandi ikinira i Kigali.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, ni bwo ubuyobozi butegura iri rushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe akomeye muri Basketball muri Afurika, bwashyize hanze amakipe azarikina muri uyu mwaka.

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, rikazatangirira muri Maroc tariki ya 4 Mata, risorezwe muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

U Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma inshuro enye ziheruka, kuri ubu ruzakira iya ‘Nile Conference’ izatangira tariki ya 17-25 Gicurasi 2025, rukazahagararirwa na APR BBC.

Mu makipe azahangana n’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, nta n’imwe irimo yigeze ikina iri rushanwa na rimwe, gusa ni amakipe akomeye kuko yegukanye ibikombe mu bihugu byayo.

Ayo ni Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Aya makipe ari muri atandatu azakina iri rushanwa ku nshuro ya mbere, kuko yiyongeraho Al Ittihad yo mu Misiri iri mu itsinda rya Kalahari Conference isangiye na FUS Rabat yo muri Maroc izakira imikino, Stade Malien yo muri Mali na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Indi mikino y’amajonjora kandi izabera muri Sénégal, aho ASC Ville de Dakar izakira imikino ari ubwa mbere iyigezemo kimwe na Kriol Star Basketball yo muri Cap-Vert, zikazahangana na Petro de Luanda yo muri Angola na US Monastir yo muri Tunisia yegukanye iri rushanwa mu 2022.

Imikino ya nyuma ya BAL 2025 ku makipe umunani azaba yitwaye neza muri iri rushanwa, azerekeza mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka.

U Rwanda ruzakira imikino ya Nile Conference
APR BBC izahagararira u Rwanda muri BAL 2025
MBB BBC yo muri Afurika y'Epfo izitabira irushanwa rya BAL bwa mbere
Al Ahli Tripoli yabonye itike ya BAL bwa mbere
Al Ahli Tripoli iri mu makipe azahangana na APR BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .