00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2025: Aliou Diarra ashobora kutagaragara mu mukino wa Al Ahli Tripoli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 May 2025 saa 02:58
Yasuwe :

Aliou Diarra ashobora kutagaragara mu mukino wa gatatu wa Nile Conference uri buhuze APR BBC akinira na Al Ahli Tripoli saa 19:00 muri BK Arena.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, avuga ko uyu Munya-Mali ugenderwaho mu Ikipe y’Ingabo yagize ikibazo mu mikaya (hamstring) mu mukino uheruka wa MBB-South Africa bityo atagaragara mu mukino w’ishiraniro uteganyijwe kuri uyu mugoroba.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Basanze afite ikibazo mu mikaya (hamstring). Uyu munsi ntabwo ari bukine.”

Kuba Diarra atakina ni igihombo gikomeye cyane kuri iyi kipe kuko ni umwe mu bayifashije kwitwara neza mu mikino ibiri imaze gutsinda.

Uyu Munya-Mali, ari ku mwanya wa mbere mu gukora rebounds na block. Ni mu gihe ari uwa kabiri mu bamaze gutsinda amanota menshi, aho abarirwa 22 kuri buri mukino.

Umukino wa APR BBC na Al Ahli Tripoli uteganyijwe Saa 19:00 urabanzirizwa ni uwa Nairobi City Thunder na MBB South Africa urakinwa saa 16:00.

Aliou Diarra ntabwo agaragara mu mukino wa Al Ahli Tripoli
Diarra ni umwe mu bakinnyi APR BBC igenderaho
Diarra ni we umaze gutsindira APR BBC amanota menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .