Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, avuga ko uyu Munya-Mali ugenderwaho mu Ikipe y’Ingabo yagize ikibazo mu mikaya (hamstring) mu mukino uheruka wa MBB-South Africa bityo atagaragara mu mukino w’ishiraniro uteganyijwe kuri uyu mugoroba.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Basanze afite ikibazo mu mikaya (hamstring). Uyu munsi ntabwo ari bukine.”
Kuba Diarra atakina ni igihombo gikomeye cyane kuri iyi kipe kuko ni umwe mu bayifashije kwitwara neza mu mikino ibiri imaze gutsinda.
Uyu Munya-Mali, ari ku mwanya wa mbere mu gukora rebounds na block. Ni mu gihe ari uwa kabiri mu bamaze gutsinda amanota menshi, aho abarirwa 22 kuri buri mukino.
Umukino wa APR BBC na Al Ahli Tripoli uteganyijwe Saa 19:00 urabanzirizwa ni uwa Nairobi City Thunder na MBB South Africa urakinwa saa 16:00.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!