Zamalek yari yatwaye BAL ya 2021 itsinze US Monastir. Muri BAL ya 2022, US Monastir yigaranzuye Zamalek muri ½ cy’irangiza muri BK Arena.
FAP yageze ku rwego rwo guhatanira umwanya wa gatatu nyuma y’uko muri ¼ yakuyemo REG BBC mbere yo gutsindwa na Petro de Luanda muri ½ cy’irangiza.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Zamalek yayoboye uduce twose tw’umukino, amanota make yatsinze mu gace ni 19. Amenshi yabaye 32.
Darryl Eugene "D. J." Strawberry Jr wa Zamalek yatsinze amanota menshi mu mukino agera kuri 20, anatanga imipira itanu yavuyemo amanota.
Strawberry wanatumye imipira itanu itinjira mu nkangara (Rebounds), niwe wahise aba umukinnyi w’umukino (MVP).
Muri uyu mukino, abakinnyi batatu banganyije amanota bose batsinda 17. Abo ni Michael McKinney, Edgar Sosa bakinira Zamalek.
Charles Arnaud Minlend wa Forces Armées et Police Basketball yatsinze amanota 17 anaba umukinnyi watsinze amanota menshi muri iyi kipe.
Michael McKinney niwe warushije abandi gutanga imipira ibyara amanota kuko yabikoze inshuro 10.
Zamalek yasoje ku mwanya wa gatatu wari ufitwe na Petro de Luanda yageze ku mukino wa nyuma uyu mwaka.
FAP yasoje ku mwanya wa kane wari ufitwe na Patriots Basketbal Club itarabonye itike y’uyu mwaka.
Umukino wa nyuma wa BAL 2022 urakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK Arena.












Amafoto: Shema Innocent na BAL
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!