US Monastir iheruka ku mukino wa nyuma wa BAL ya 2021, yageze muri 1/2 cy’irangiza itsinze Cape Town Tigers mu duce twose tw’umukino.
Agace ka mbere yagatsize ku manota 22-18, aka kabiri igatsinda kuri 22-15, aka gatatu igatsinda ku manota 27-26 naho aka kane igatsinda kuri 35-8.
Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo yakinaga irushanwa rya BAL ku nshuro yayo ya mbere.
Muri uyu mukino, Michael Andre Dixon ukinira US Monastir yatsinze amanota 23, ari na we watsinze menshi. Akurikirwa na Billy Preston wa Cape Town Tigers watsinze amanota 17.
Ni umukino utakomereye US Monastir nk’ikipe ikomeye muri Afurika inafite abakinnyi bafite ubunararibonye.
Abakinnyi ba US Monastir barimo; Neji Jaziri, Firas Lahyan na Diabate Souleyman bagize uruhare mu kuzamura amanota.
Diabate Souleyman yatsinze amanota 13, Neji Jaziri atsinda icumi mu gihe Radhouane Slimane yatsinze amanota 16.
Radhouane ni umugabo w’imyaka 41 ufite uburebure bwa metero 2.04.
Undi mukinnyi wazamuye amanota ya US Monastir ni Mohammed Ghayaza watsinze 13.
Ku ruhande rwa Cape Town Tigers, amanota yabonye yazamuwe na Pieter Prinsloo watsinze amanota 14. Billy Preston warushije bagenzi be bakinana atsinda amanota 17, Early Cleannthony atsinda 15.
US Monastir iheruka ku mukino wa nyuma mu 2021 ubwo yatsindwaga na Zamalek yatwaye igikombe, iyitsinze amanota 76-63.
Muri 1/2 cy’irangiza cya BAL y’uyu mwaka, Forces Armées et Police Basketball (FAP) yo muri Cameroun izahura na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola.
Undi mukino uzahuza US Monastir n’ikipe iza gutsinda hagati ya Zamalek na SLAC yo muri Guinée.





Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!