US Monastir yihimuye kuri Zamalek, amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma mu 2021, icyo gihe Zamalek yatwaye iki gikombe cyakinwaga ku nshuro ya mbere.
Mu gushaka umwanya wa gatatu, FAP izahura na Zamalek mu mukino uzabanziriza uwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 muri BK Arena.
Mikhael McKinney wa Zamalek yatsinze amanota 26 anatanga imipira ibiri yavuyemo amanota mu gihe yatumye imipira itanu itajya mu nkangara y’ikipe ye.
Radhiouane Slimane wa US Monastir yatsinze amanota 21 akurikirwa na mugenzi we, Michael Andre Dixon.
Agace ka mbere karangiye Zamalek iri imbere kuko yari ifite amanota 22-16, bisa n’aho itangiye gutanga ubutumwa bwo gutsinda umukino.
Agace ka kabiri karangiye US Monastir itangiye kugaruka mu mukino igatsinda n’amanota 19-18.
Agace ka gatatu nibwo US Monastir yatangiye gufatisha umukino ibifashijwemo n’abakinnyi batsinda barimo; Michael Dixon, Julius na Radhiouane Slimane.
Iminota itatu ya nyuma y’agace ka gatatu yasize US Monastir ishyizemo ikinyuranyo kuko yari imaze kugira amanota 61-56.
Aka gace kageze ku musozo, US Monastir iri imbere n’amanota 64-58. Iki gihe, Michael McKinney wa Zamalek yari afite amanota 21. Radhouane Slimane wa USM afite 17.
Agace ka nyuma kari gasigaye, US Monastir ntiyacitse intege, yakomeje kuzamura ikinyuranyo bigera ku munota wa gatandatu ifite amanota 76-62.
Hasigaye iminota itatu, US Monastir yari igejeje amanota 79-67. Mikhael McKinney wa Zamalek yari amaze gutsinda amanota 22. Michael Dixon wa USM afite 20.
Julius Coles wa US Monastir yari agejeje amanota 18, Slimane Ridhouane afite amanota 17.
Edgar Sosa wa Zamalek yari afite amanota 14 kuri 11 ya Ikechukwu Diogu.
Iminota ibiri n’igice yari isigaye gukinwa, US Monastir yari imaze gutsinda Zamalek amanota 83-70.
Habura umunota umwe n’amasegonda 20, abakinnyi ba US Monastir bari bafite amanota 83-74, batangira gukina bacunganwa n’amasegonda.
Hasigaye amasegonda 51, US Monastir yari ifite amanota 83-76. Mikhael McKinney wa Zamalek yari amaze gutsinda amanota 24.
Umukino nyirizina warangiye US Monastir yo muri Tunisie yihimuye kuri Zamalek yo mu Misiri iyitsinda amanota 88-81.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!