00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2022: Petro de Luanda yageze ku mukino wa nyuma isezereye FAP (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 25 May 2022 saa 09:56
Yasuwe :

Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yageze ku mukino wa Basketball Africa League (BAL) ya 2022 itsinze Forces Armées et Police Basketball (FAP) yo muri Cameroun amanota 88-74 mu mukino wa ½ cy’irangiza.

Petro de Luanda yageze muri ½ ikuyemo Seydou Legacy Athlétique Club (SLAC ) yo muri Guinée mu gihe FAP yakuyemo Rwanda Energy Group (REG).

Mu mukino wahuje Petro de Luanda na FAP, abakinnyi ba Petro bayifashije kuyobora uduce dutatu twa mbere mu gihe FAP batsinze agace ka gatatu amanota 27-19.

Muri rusange, Petro de Luanda yatsinze amanota 88-74 (22-13, 24-22, 23-12, 19-27) ihita ibona itike y’umukino wa nyuma uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022.

Mu 2021 ubwo hakinwaga BAL ya 2020, Petro de Luanda yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Patriots Basketball Club yari ihagarariye u Rwanda.

Muri uyu mukino wa ½ cy’irangiza, Childe Dundão yatsinze amanota 14 aba umukinnyi warushije abandi kureba mu nkangara za BK Arena kurusha abandi.

Dundão kandi yatanze imipira ine yavuyemo amanota anagira uruhare mu gukumira imipira ine kwinjira mu nkangara (Rebounds) bihita bimugira umukinnyi wahize abandi mu mukino (MVP).

Jone Pedro nawe ukinira Petro de Luanda yatsinze amanota 14, Lukeny Gonçalves abatsindira amanota 13.

Gerson Domingos wa Petro niwe warushije abandi gutanga imipira ivamo amanota kuko yabikoze inshuro icyenda. Etienne Toko wa FAP yabikoze inshuro zirindwi.

Ku ruhande rwa FAP, Cédric yatsinze amanota 13 anatanga imipira ibiri yavuyemo amanota, anabuza imipira irindwi kwinjira mu nkangara (Rebounds).

Brice Bidias yatsinze amanota 12 anganya na Charles Minlend.

Umwaka ushize, Zamalek yatwaye iki gikombe itsinze US Monastir amanota 76-63 ku mukino wa nyuma. Petro yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Patriots amanota 97-68.

Umunya-Angola, TOY umaze kuba icyamamare mu guhanagura ikibuga ari mu Rwanda ahanakura ikibuga cya BK Arena, akazi kamwinjiriza miliyoni eshanu z'amanyarwanda
Jone Pedro wa Petro de Luanda umwe mu bakinnyi bari borohewe na FAP
Petro de Luanda barashaka kurenga aho bageze ubushinze bakaba banatwara igikombe
Abakinnyi ba FAP bagaragaje intege nke mu duce dutatu twa mbere
Yaba FAP ndetse na Petro de Luanda ni amakipe yombi yakinnye BAL ya 2021
Yannick Moreira (2) wa Petro yatsinze amanota 12 nk'umukinnyi w'umusimbura
Cédric Kenfak wa FAP umwe mu bakinnyi bayifashije gusezerera REG muri 1/4
Umukino utanga itike y'uwa nyuma uba ukomeye kuko utsindwa uheba igikombe mu gihe uba ubura umukino umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .