BAL 2020 yari kuzasorezwa i Kigali mu Ukuboza yasubitswe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari kuzahuza amakipe akomeye muri Afurika, rigasorezwa i Kigali mu Ukuboza, ryamaze gusubikwa.

BAL 2020 yagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi mu bihugu bitandatu bya Afurika, igasorezwa i Kigali, ariko iri rushanwa ryasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Ku ikubitiro, byari biteganyijwe ko umwaka usanzwe w’imikino wa BAL 2020, uzabera i Cairo mu Misiri, Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n’iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.

Amakipe 12 azakina iri rushanwa yari kugabanywa mu duce tubiri, agace kamwe kagakinira mu mijyi itatu. Buri kipe yari gukina imikino itanu mu mwaka usanzwe w’imikino, ihura na buri kipe biri kumwe mu gace kamwe.

Amakipe ane ya mbere muri buri gace ni yo yari kubona itike yo gukina imikino ya Playoffs yagombaga kubera i Kigali mu Rwanda.

Muri Gicurasi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika, Anibal Manave, yari yabwiye urubuga rwa interineti rwa FIBA ko bafite icyizere ko iri rushanwa rizakinwa uyu mwaka, nk’uko byari biteganyijwe.

Ati “Dufite uburyo butatu bushoboka: Ubwa mbere, ni ukugumana uburyo bwari busanzwe (gukina umwaka usanzwe w’imikino mu bihugu bitandatu noneho icyiciro gisoza kikabera mu Rwanda). “

“Ubwa kabiri: Kuba BAL yakinirwa mu bihugu bibiri, hakabaho Nile Conference yakinira mu gihugu kimwe na Sahara Conference yakinira mu kindi. Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakinira icyiciro cya nyuma mu Rwanda. Ubwa gatatu: BAL y’uyu mwaka yakinirwa mu gihugu kimwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, harimo n’icyiciro cya nyuma. Turi kubikoraho ngo urebe uburyo bwiza dukurikije uko ibihe bimeze.”

Mu mpera za Nzeri nibwo hari hatangiye gutekerezwa uburyo iyi mikino yakinirwa hamwe, igasorezwa i Kigali muri Kigali Arena.

Amakuru IGIHE ikesha umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) avuga ko BAL 2020 itakibaye mu Ukuboza.

Yagize ati “Ni byo BAL 2020 yamaze gusubikwa, ariko ntibiratangazwa mu buryo bwemewe. FIBA ni yo izabitangaza, inatangaza ikizakurikiraho.”

Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

Ikirango cya BAL cyamurikiwe i Kigali na Perezida Kagame mu Ukuboza 2019
Patriots BBC yo mu Rwanda iri mu makipe 12 azakina iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizasorezwa i Kigali ku nshuro yaryo ya mbere mu Ukuboza uyu mwaka
Muri Gashyantare, hatangajwe amakipe azakina BAL 2020. Ku ifoto ni Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, asuhuzanya na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, imbere y'ikirango kigaragaza Patriots BBC yo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .