Iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu duce aherereyemo, iteganyijwe tariki 6-15 Ukuboza i Dakar muri Sénégal. U Rwanda ruzahagararirwa n’Ikipe y’Ingabo na REG WBBC.
Mu rwego rwo gukarishya ikipe, APR WBBC yongeyemo Kierstan Bell ukina nka ‘Guard’ muri Las Vegas Aces yo muri WNBA.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yitezweho gufasha cyane iyi kipe kuko ari umwe mu bakina ahantu hakomeye bagiye mu ikipe yo mu Rwanda.
Bell yatwaranye na Las Vegas Aces, Igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri mu 2022 na 2023. Icyakora nyuma yaje kugira imvune yatumye shampiyona iheruka adakina cyane.
Uyu mukinnyi yiyongereye kuri Italee Lucas na Shaina Pellington bari kumwe n’iyi kipe muri Zanzibar mu mukino ya Zone V ndetse bakayifasha kwegukana umwanya wa gatatu. Ni mu gihe, Chanel Mokango we batandukanye.
Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 10 ariyo APR WBBC na REG zo mu Rwanda, AS Ville Dakar (Sénégal), Sporting Alexandria (Misiri), Nigeria Customs na Mountain of Fire & Miracles (Nigeria), Friend’s Basketball Association (Côte d’Ivoire), ASB Makomeno na CNSS (RDC), Ferroviario Maputo (Mozambique) na FAP (Cameroun).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!