Ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo, iyi kipe y’Ingabo yishimiye kugarura uyu mukinnyi.
Ati "APR WBBC yishimiye gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wahoze ayikinira Kantore Sandra. Yahawe nimero 9. Agarutse avuye REG WBBC.”
Uyu mukobwa asubiye mu Ikipe y’Ingabo yakiniye imyaka umunani, nyuma aza kuyivamo mu 2021 yerekeza mu Ubumwe WBBC yaje guhinduka REG WBBC.
APR ikomeje kwitegura umwaka mushya wa shampiyona. Amakuru avuga ko mbere y’uko utangira ku wa 21 Mutarama 2023 izaba yibitseho abandi bakinnyi bakomeye.
Iyi kipe yatsindiwe ku mukino wanyuma na REG umwaka ushize, ubuyobozi bwayo butangaza ko intego ari ugutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka, aho umukino wa mbere izawukina na UR Busogo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!