00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR WBBC yatangiye neza, REG WBBC iratungurwa mu mikino ya mbere Nyafurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 December 2024 saa 10:46
Yasuwe :

APR WBBC yatsinze CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 73-68, REG WBBC itsindwa na Ferroviario Maputo yo muri Mozambique amanota 78-74, mu mikino ya mbere Nyafurika (Africa Women’s Basketball League).

Umukino wa APR na CNSS niwo wabanje gukinwa, aho waranzwe no kwegerana cyane mu manota, igice cya mbere cyarangiye CNSS iyoboye n’amanota 30 kuri 28 ya APR.

Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, abarimo Italee Lucas na Uwizeye Assouma bayitsindira amanota menshi. Aka gace yagatsinzemo 26 kuri 15 ya CNSS, yahise iyobora umukino na 54 kuri 45.

Agace ka nyuma kari injyanamuntu kakinwe mu mayeri menshi, Lucas akomeza gufasha APR, mu gihe Rhema Kapinga nawe yatsindiraga ikipe ye cyane.

Umukino warangiye, APR WBBC yatsinze CNSS amanota 73-68 itangirana Imikino Nyafurika intsinzi. Umukino wa kabiri, Ikipe y’Ingabo irakina na Friend’s Basketball Association ku Cyumweru.

Kantore Sandra ahanganye n'umukinnyi wa CNSS
Uwizeye Assouma yitegura gutsinda amanota
Italee Lucas ni umwe mu bagize umukino mwiza
Kierstan Bell agerageza gutsinda amanota abiri
CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihagazeho ariko birangira byanze

REG WBBC yatangiye nabi

Indi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ni REG WBBC yatangiye itsindwa na Ferroviario Maputo yo muri Mozambique amanota 78-74.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatinze kwinjira mu mukino kuko yatsinzwe agace ka mbere ku manota 18 kuri 13, ndetse n’aka kabiri 20 kuri 18.

Igice cya mbere cyarangiye Ferroviario iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 31.

Mu gice cya kabiri, REG WBBC yiminjiriyemo agafu itangira gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Nezerwa Ines na Aminata Ly. Aka gace karangiye, umukino ukomeje kwegerana n’amanota 54 kuri 48.

Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yongereye amanota yatsindaga Destiney Philoxy akorera mu ngata bagenzi be ariko Ferroviario igakina nk’ikipe nkuru itemera gukurwamo ikinyuranyo cyayo.

Umukino warangiye Ferroviario Maputo yatsinze REG WBBC amanota 78 kuri 74, Ikipe ihagarariye u Rwanda itakaza umukino wa mbere.

Umukino wa kabiri, REG WBBC izakina na BC Makomeno yo muri yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Mbere, tariki 9 Ukuboza 2024.

Aminata Ly ahanganye n'umukinnyi wa Ferroviario Maputo
Ferroviario Maputo yatangiye irushanwa itsinda REG WBBC
Destiney Philoxy ashaka inzira yo gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .