APR WBBC yajyanye icyizere cyo kwitwara neza muri Zone V

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’abagore ya APR WBBC yigiye guhagarirau Rwanda mu irushanwa rya Baskeball ry’akarere ka gatanu (Zone), yizeye kwitwara neza muri iri rushanwa rizabera i Dar Es Slaam muri Tanzania hagati ya tariki ya 21 na 26 Ukwakira 2019.

APR WBBC iheruka kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball mu bagore, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yerekeza muri iri rushanwa rizamara iminsi itanu.

Micomyiza Rosine na Marie Laurence Imanizabayo basanzwe bakinira The Hoops Rwa, Nzaramba Cecile wa RP-IPRC South WBBC na Urwibutso Nicole wa UR Huye BBC, bari mu bakinnyi 11 APR WBBC izitabaza muri iri rushanwa.

Umutoza mukuru Mbazumutima Charles yavuze ko yizeye ko uyu mwaka ikipe ye izitwara neza muri Zone V ikabasha kwegukana igikombe.

Ati” Amarushanwa tugiyemo ni ameze nk’ayo twakinaga hano mu gihugu cyacu. Intego y’uyu mwaka izaba itandukanye n’iy’iyatambutse. Twajyaga tuba aba kane kubera ko nta guhangana gukomeye twari dufite hano mu Rwanda.”

“Kuri ubu hajemo guhangana muri Shampiyona yacu, nkaba nizera ko bizaba bitandukanye n’ibyo mu myaka yashize. Tugiye guhatana atari ugushaka umwanya wa kane, ahubwo ari ugushaka igikombe.”

Abakinnyi APR WBBC izakoresha muri Zone V ni: Umugwaneza Charlotte (kapiteni), Kantore Sandra, Nzaramba Cecile, Akimana Ange, Umuhoza Jordan Odethe, Tuyisenge Emerence, Imanizabayo Marie Laurence, Mugisha Benigne, Uwizeye Assouma, Urwibutso Nicole na Micomyiza Rosine.

APR WBBC yizeye kwitwara neza mu mikino ya Zone V

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .