APR WBBC ni imwe mu makipe yitwaye nza muri Zone V, ariko mu mukino wa ½ itsindwa na REG WBBC, zombi zo mu Rwanda, bituma itabona itike yo gukomeza. Ibyo byari bisobanuye ko amakipe abiri yahise abona itike yo kwitabira Africa Women Baskteball League, yari REG WBBC na Al Ahly WBBC, yageze ku mukino wa nyuma.
Mu mukino wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na KPA yo muri Kenya zihatanira umwanya wa gatatu, yitwaye neza itsinda amanota 85-51, itsindira umudali w’Umuringa w’iri rushanwa, ndetse n’umukinnyi wayo Italee Lucas ahembwa nk’umukinnyi mwiza mu gutsinda amanota atatu.
Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA), ryamaze kwemeza ko APR WBBC na yo igomba kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ya Africa Women Basketball League, ikazajyana na REG WBBC ndetse na Al Ahly yo mu Misiri yegukanye igikombe.
Ni imikino iteganyijwe kubera i Dakar muri Sénégal, kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!