Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024 i Dakar muri Sénégal.
Uyu mukino wa nyuma mu Itsinda B wari uhanzwe amaso cyane kuko buri kipe yashakaga umwanya wa kabiri, uyihesha kujya muri ¼.
Wari ukomeye cyane ku ruhande rw’Ikipe y’Ingabo kuko Alexandria ni yo ifite igikombe giheruka.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane, ikinyuranyo ari gito ariko APR ibyitwaramo neza ibifashijwemo na Kierstan Bell.
Agace ka mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 19 kuri 15 ya Alexandria.
Ikipe yo mu Misiri yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Hala Elshaarawy ayitsindira amanota menshi.
Aka gace karangiye yagatsinzemo amanota 19-15, bityo igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 34-34.
Agace ka gatatu kashyushye cyane, amakipe yombi yongera amanota yatsindaga, Italee Lucas akorera mu ngata Bell.
Ku rundi ruhande, Hala yafashijwe na mugenzi we Lianna Tillman bakomeza gutsindira Alexandria amanota menshi.
Aka gace karangiye Alexandria yagatsinzemo amanota 22 kuri 20 ya APR, umukino ukomeza kwegerana cyane n’amanota 56-54.
Agace ka nyuma kabaye ak’imibare myinshi ku mpande zombi, Alexandria igatangira neza nk’ikipe nkuru.
Icyakora Ikipe y’Ingabo ntiyagiye kure kuko amanota yakomeje kwegerana cyane.
Mu minota ya nyuma, Italee Lucas na Shaina Pellington batsindiye APR amanota y’intsinzi.
Umukino warangiye APR WBBC yatsinze SC Alexandria amanota 74-72 ibona itike ya ¼, nyuma yo gusoza itsinda B, ku mwanya wa kabiri, bityo izamukana na Friend’s Basketball Association (FBA) ya mbere.
REG WBBC na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, irakina uwa nyuma mu Itsinda C hamwe na Jeanne d’Arc iri mu rugo saa 20:00.
Ni amakipe akurikurana ku rutonde ananganya amanota atatu, aho yombi yatsinzwe umukino umwe muri ibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!