00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR WBBC na REG WBBC zatsindiwe muri Tanzania, zihurira ku mukino w’umwanya wa gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 07:57
Yasuwe :

APR WBBC yatsinzwe na Kenya Ports Authority amanota 61-39, REG itsindwa na Alexandria Sporting Club amanota 48-45 mu mikino ya ½ y’Akarere ka Gatanu.

Yari imikino ikomeje kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, yakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.

Umukino wa mbere wahuje APR WBBC na Kenya Ports Authority yo muri Kenya warangiye iyo itsinze APR amanota 61-39.

Ni umukino watangiye amakipe yegeranye cyane nta kipe isiga indi kuko ikipe imwe yatsindaga inota n’indi ari uko.

Igice cya mbere cyarangiye APR WBBC iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 24 ya KPA.

Bidatinze mu gace ka gatatu KPA yahise igaragaza akinda ya bukuru, yigaranzura APR itsinda amanota 13 mu gihe APR yagatsinzemo amanota arindwi gusa. Agace ka gatatu karangiye KPA itsinze APR WBBC amanota 37-33.

KPA yatangiye agace ka nyuma iri hejuru nkuko yasoje agace ka gatatu, kuko mu minota ibiri ibanza y’agace ka kane yari imaze gutsinda amanota arindwi, APR imaze gutsinda amanota atatu gusa.

APR yakomeje gukina nabi cyane agace ka kane kuko yagatsinzemo amanota atandatu gusa by’umwihariko yamaze iminota icyenda itaratsinda inota. Umukino warangiye KPA itsinze APR WBBC amanota 61-39.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiye undi mukino wa ½ wahuje REG WBBC na Alexandria Sporting Club(ASC) yo mu Misiri.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane kuko amakipe yombi yajyaga kunganya ubushobozi. Igice cya mbere cyarangiye ASC itsinze REG amanota 21-19.

Mu gice cya kabiri REG yatangiye iyoboye umukino igera n’aho ikuramo ikinyuranyo yari yatsinze, ariko agace ka kane ASC yongera gusiga REG mu manota.

Mu minota itatu ya nyuma y’umukino REG yongeye kuyobora umukino ariko ASC nk’ikipe nkuru ntiyemeraga ko amanota ashiramo.

Umukino warangiye Alexandria Sporting Club itsinze REG WBBC amanota 49-45.

Gutsindwa kw’amakipe yo mu Rwanda bivuze ko azahura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022 saa 15:15 z’i Kigali.

Umukino wa nyuma uzahuza Kenya Ports Authority na Alexandria Sporting Club kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022 saa 17:30.

APR yagerageje ariko birangira itsinzwe
Micomyiza Rosine Cisse agerageza gucikana umupira
Nyota Mireille ni umwe mu bakinnyi beza REG ifite
Sandra Dumi azamukana umupira nubwo ikipe ye itahiriwe
Uyu mukino wari urimo guhangana gukomeye

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .