Umunyamabanga wa APR BBC, Kalisa Eric yabwiye IGIHE ko uyu mutoza ataje gusimbura Maz.
Ati “Twazanye umutoza mushya wo kunganira Maz mu rwego rwo kwitegura neza Imikino ya Kamarampaka.”
Ni ubwo uyu muyobozi avuga ibi, amakuru avuga ko APR yifuza gusezerera Maz ukomeje kwitwara nabi ikipe ikaba yasigarana James Edwards akanayitoza mu Mikino ya Kamarampaka. Gusa iyi kipe igowe n’uko uyu Munyamerika agifite amasezerano.
Ikipe y’Ingabo yababajwe bikomeye n’uburyo iheruka gutsindwa na Patriots BBC muri Shampiyona kandi umukino yari iwufite.
APR BBC yagize umwaka mubi kuko yasezerewe muri BAL itageze mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali, ikaba yarananiwe no gufata umwanya wa mbere muri shampiyona.
Mu mikino ya kamarampaka, APR BBC izakina na REG BBC muri ½ giteganyijwe muri Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!