Iyi kipe yegukanye iri rushanwa itsinze UGB amanota 94-92, mu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025.
The New Times yatangaje ko Shema Osborn yagize imvune mu ivi, bityo azamara hanze y’ikibuga amezi ari hagati y’atandatu n’icyenda.
Ni mu gihe Nobel we yavunitse umutsi wo hejuru y’agatsinsino (Tendon d’Achille), bityo azamara hagati y’amezi umunani n’umwaka adakina.
Ni igihombo gikomeye ku Ikipe y’Ingabo kuko aba bombi yari kuzabifashisha mu mikino ya Nile Conference izabera mu Rwanda kuva tariki ya 17 kugeza ku wa 26 Gicurasi 2025 muri BK Arena.
Shema ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu, bigoye ko yazamubona mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Angola muri Kanama 2025.
Nobel yari umwe mu bakinnyi bashya Ikipe y’Ingabo yaguze mu rwego rwo gukarishya iyo izaserukana muri BAL.
Muri iri rushanwa, APR BBC iri kumwe na Al-Ahli Tripoli (Libya) MBB (Afurika y’Epfo) na Nairobi City Thunder (Kenya).
Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali. Kuri ubu, itangaza ko intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.
Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!