Jordan Tyler McRae ukina nk’Umu-Point Guard ni umwe mu bitezwe cyane kuko yanyuze ahakomeye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 34, yari muri Cleveland Cavaliers yegukanye NBA mu 2016 ndetse yageze muri NBA ubwo yatoranywaga na San Antonio Spurs yahise imutanga muri Philadelphia 76ers.
McRae yanyuze no muri Washington Wizards mu 2018, mu gihe mu 2020 yakiniye Detroit Pistons.
Si ubwa mbere McRae agiye gukina muri Afurika kuko yanyuze no muri Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri aherukamo mu 2024.
Nobel Boungou Colo we asanzwe akina muri Antibes Sharks yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.
APR BBC izaserukira u Rwanda muri BAL ku nshuro ya kabiri, aho izahatana muri Nile Conference iteganyijwe kuzabera i Kigali tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.
Muri iri tsinda, iyi Ikipe y’Ingabo izahatana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Aya makipe ari muri atandatu azakina iri rushanwa ku nshuro ya mbere, kuko yiyongeraho Al Ittihad yo mu Misiri iri mu itsinda rya Kalahari Conference isangiye na FUS Rabat yo muri Maroc izakira imikino, Stade Malien yo muri Mali na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Indi mikino y’amajonjora kandi izabera muri Sénégal, aho ASC Ville de Dakar izakira imikino ari ubwa mbere iyigezemo kimwe na Kriol Star Basketball yo muri Cap-Vert, zikazahangana na Petro de Luanda yo muri Angola na US Monastir yo muri Tunisia yegukanye iri rushanwa mu 2022.
Imikino ya nyuma ya BAL 2025 ku makipe umunani azaba yitwaye neza muri iri rushanwa, azerekeza mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!