00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC yitegura BAL 2025 yaguze babiri barimo uwegukanye NBA

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 March 2025 saa 12:47
Yasuwe :

APR BBC yaguze Umunyamerika Jordan Tyler McRae n’Umunye-Congo, Nobel Boungou Colo mu rwego rwo gukarishya ikipe ikomeje kwitegura Basketball Africa League (BAL 2025).

Jordan Tyler McRae ukina nk’Umu-Point Guard ni umwe mu bitezwe cyane kuko yanyuze ahakomeye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34, yari muri Cleveland Cavaliers yegukanye NBA mu 2016 ndetse yageze muri NBA ubwo yatoranywaga na San Antonio Spurs yahise imutanga muri Philadelphia 76ers.

McRae yanyuze no muri Washington Wizards mu 2018, mu gihe mu 2020 yakiniye Detroit Pistons.

Si ubwa mbere McRae agiye gukina muri Afurika kuko yanyuze no muri Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri aherukamo mu 2024.

Nobel Boungou Colo we asanzwe akina muri Antibes Sharks yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.

APR BBC izaserukira u Rwanda muri BAL ku nshuro ya kabiri, aho izahatana muri Nile Conference iteganyijwe kuzabera i Kigali tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.

Muri iri tsinda, iyi Ikipe y’Ingabo izahatana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Aya makipe ari muri atandatu azakina iri rushanwa ku nshuro ya mbere, kuko yiyongeraho Al Ittihad yo mu Misiri iri mu itsinda rya Kalahari Conference isangiye na FUS Rabat yo muri Maroc izakira imikino, Stade Malien yo muri Mali na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Indi mikino y’amajonjora kandi izabera muri Sénégal, aho ASC Ville de Dakar izakira imikino ari ubwa mbere iyigezemo kimwe na Kriol Star Basketball yo muri Cap-Vert, zikazahangana na Petro de Luanda yo muri Angola na US Monastir yo muri Tunisia yegukanye iri rushanwa mu 2022.

Imikino ya nyuma ya BAL 2025 ku makipe umunani azaba yitwaye neza muri iri rushanwa, azerekeza mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka.

Jordan Tyler McRae yatwaranye na Cavaliers Igikombe cya NBA
Jordan Tyler McRae yanyuze no muri Denver Nuggets
Jordan Tyler McRae yambaye impeta ihabwa uwegukanye NBA, ubwo yari muri Cavs mu 2016
Nobel Boungou Colo ukina mu Bufaransa yongewe muri APR BBC
Nobel Boungou Colo yitezweho gufasha APR BBC muri BAL 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .