Ikipe y’Ingabo izahagararira u Rwanda mu mikino ya Nile Conference iteganyijwe kuzabera i Kigali kuva tariki ya 17 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.
Mu rwego rwo kwitegura neza, iyi kipe iyoboye shampiyona, yaguze Umunyamerika Chasson Randle usanzwe ukinira Stockton Kings yo muri NBA G-League, aho akina nk’umu-Point Guard.
Yanyuze kandi mu makipe atandukanye yo muri NBA nka Philadelphia 76ers, New York Knicks, Washington Wizards, Golden State Warriors, Milwaukee Bucks na Orlando Magic.
Ikipe y’Ingabo kandi yanaguze umu-Pivot w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Youssou Ndoye, umwe mu myanya yari ikeneyeho umukinnyi ukomeye.
Uyu, yanyuze mu bihugu bitandukanye birimo Koreya y’Epfo, Espagne n’u Bufaransa.
IGIHE yamenye amakuru ko aba bakinnyi bamaze kugera mu Rwanda ndetse mu gihe cya vuba APR BBC irabatangaza nk’abakinnyi bashya.
Aba bakinnyi biyongereye kuri Boungou Nobel na Jordan McRae yaherukaga kugura ndetse bakomeje kumenyerana na bagenzi babo kuko batangiye gukina shampiyona.
Itsinda ryiswe Nile Conference APR BBC iherereyemo, iri kumwe na Al-Ahli Tripoli (Libya) MBB (Afurika y’Epfo) na Nairobi City Thunder (Kenya).
Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali. Kuri ubu, itangaza ko intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.
Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza kuya 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!