Uyu mukino wa kabiri, wabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki 13 Nzeri 2024 muri BK Arena. Patriots yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze yizere kuzegukana igikombe, mu gihe indi yasabwa kuyigaranzura.
APR BBC yatangiranye imbaraga zikomeye uyu mukino itsinda cyane, agace ka mbere karangira iyoboye n’amanota 30 kuri 18 ya Patriots BBC.
Yakomerejeho no mu gace ka kabiri, Axel Mpoyo na Shema Osborn batsinda amanota menshi.
Ikipe y’Ingabo yari mu mukino bikomeye yafashwaga cyane no kugira abakinnyi benshi batsinda amanota, mu gihe Patriots yo bari batatu gusa. Iyi kipe yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota 20 (50-30).
Mu minota ya nyuma y’agace ka kabiri, iyi kipe yakajije umurego, igice cya mbere kirangira Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 35 ya Patriots BBC.
Patriots yatangiye igice cya kabiri isatira bikomeye ari nako itsinda igabanya ikinyuranyo kigera mu manota 12.
Mu minota ya nyuma y’agace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yongeye kwiminjiramo agafu, Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson na Aliou Diarra bayitsindira amanota.
Aka gace, Patriots yagatsinzemo amanota 27 kuri 17, ariko Ikipe y’Ingabo ikomeza kuyobora umukino n’amanota 74 kuri 62 ya Patriots.
Agace ka nyuma kihariwe na Patriots ibifashijwemo n’amanota atatu yatsindwaga na William Perry.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 86-86 hashyirwaho itanu y’inyongera.
Iyi minota, Ikipe y’Ingabo yayikinnye neza cyane ari nako Ntore Habimana na Mpoyo bayitsindamo amanota menshi.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 101-93 amakipe yombi anganya intsinzi imwe ku yindi.
Stephaun Branch wa Patriots BBC yatsinze amanota 29 akora na rebound icyenda, mu gihe Axel Mpoyo yatsinze amanota 27 akora na rebound zirindwi.
Umukino wa gatatu uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024 muri BK Arena.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!