Mbere y’umukino, Ikipe y’Ingabo yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza kuko yaherukaga no gutsinda umukino wahuje impande zombi muri shampiyona.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku makipe yombi abarimo Antino Jackson batsinda amanota menshi agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 25.
Mu gace ka kabiri, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yiminjiriyemo agafu itangira kugabanya ikinyuranyo ariko umukino ugakomeza kwegerana cyane.
Igice cya Mbere cyarangiye, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 54-50.
Mu gace ka gatatu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yitwaye nabi cyane iva mu mukino kuko yagatsinzemo amanota 10 gusa, mu gihe iy’ingabo yagatsinzemo 33.
Aha niho umukino wagendeye, abarimo Isaiah Miller bongereye amanota bakomerezaho mu gace ka nyuma.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana Irushanwa rya Rwanda Cup 2024 ryakinwaga ku nshuro ya mbere.
Mu mukino wabanjirije uyu, Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 77-59 yegukana umwanya wa gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!