Uyu mukino wari utegerejwe na benshi, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025 muri BK Arena.
Uyu mukino wahuza amakipe yombi ataratsindwa muri shampiyona, watangiye ugenda gake cyane, agace ka mbere karangiye REG BBC iyoboye n’amanota 12-6.
Mu gace ka kabiri, APR BBC yinjiye mu mukino n’amanota ararumbuka umukino utangira kuryoha. Jean Jacques Boissy na Antino Jackson batsindiraga impande zombi amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu ikomeje kuyobora umukino n’amanota 30 kuri 29 y’Ikipe y’Ingabo.
Mu gace ka gatatu, umukino wabishye kuko utageraga ku rwego wari witezweho, mu gihe n’amanota yari yarumbye bikomeye.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, Shyaka Olivier na Muhizi Prince bazamuye ikinyuranyo, REG ikomeza kuyobora umukino. Aka gace karangiye ifite amanota 42 kuri 37 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yajyanye imbaraga mu gace ka nyuma, mu minota itanu ya mbere y’ako yakuyemo ikinyuranyo inayobora umukino (46-44).
Mu minota ya nyuma y’umukino, amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane mu manota kuko ikinyuranyo cyari gito cyane.
Jean Jacques Boissy yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri, yatumye amakipe yombi anganya 59-59 bityo hashyirwaho iminota itanu y’inyongera.
APR FC yayitwayemo neza ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsindaga amanota menshi avuye muri ‘lancer franc’ yakorerwaga.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC bigoranye cyane amanota 64-61 ikomeza umuhigo wo kudatsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka, mu mikino itandatu imaze gukina. Ni mu gihe REG BBC na yo ariwo wa mbere itsinzwe.
Indi mikino yabaye uyu munsi, UGB yatsinze Espoir BBC amanota 64-62, Tigers BBC itsinda Orion BBC amanota 81-74.
Shampiyona izakomeza ku Cyumweru, aho Orion BBC izakina na Azomco BBC, UGB izakira Tigers BBC, mu gihe umukino utegerejwe cyane, uzahuza Kepler BBC na Patriots saa 20:00. Imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!