00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC yatsinze Patriots zitegereza umukino wa gatanu uzagena ugera ku wa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 June 2025 saa 07:30
Yasuwe :

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 87-63 amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri, mu mikino ya ½ cy’iya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball.

Uyu mukino wa kane wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025 muri BK Arena.

Ikipe y’Ingabo yasabwaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze guhatana, mu gihe Patriots yari kubona itike yo kugera ku mukino wa nyuma.

APR BBC yawutangiranye imbaraga, itsinda amanota arindwi Patriots itarakoramo. Axel Mpoyo na Aliou Diarra batsindiraga iyi kipe, yasoje agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 23-16.

Patriots yagerageje kugabanya ikinyuranyo mu gace ka kabiri ibifashijwemo na Raphiael Putney na Frank Kamdoh. Ntibyarambye kuko Ikipe y’Ingabo yagaragazaga ishyaka ryinshi yongeye gutsinda amanota menshi.

Aka gace, APR yagatsinzemo amanota 20-14, igice cya mbere kirangira ikomeje kuyobora umukino n’amanota 43 kuri 30 ya Patriots BBC.

Bitandukanye n’umukino uheruka, uyu munsi Patriots yagaragazaga imbaraga nke cyane kuko nk’abamaze iminsi bari mu bayitsindira nka Furaha Cadeau de Dieu, Nyamwasa Bruno na Williams Isaiah byari byanze.

Agace ka gatatu, APR FC yakomeje kwitwara neza igatsindamo amanota 18-15. Karangiye ikiyoboye n’amanota 61 kuri 45 ya Patriots BBC.

Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yari itandukanye kuri uyu mugoroba yakomeje gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Adonis Filer na Mukama Victor bakoreye mu ngata bagenzi babo.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 87-63 amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri.

Umukino wa gatanu uzaca impaka uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 29 Kamena 2025 saa 18:00 muri BK Arena.

Ikipe izatsinda izasanga REG BBC ku mukino wa nyuma, yagezeho isezereye UGB ku ntsinzi eshatu ku busa.

Aliou Diarra yazonze Patriots cyane
Ntore Habimana ahanganiye umupira na Rukerimbere Jean Marie
Nshobozwabyosenumukiza ashaka inzira yo gutsinda
Israel Otobo agerageza gutsinda
Adonis Filer nyuma yo gutsinda amanota atatu
Antino Jackson yishimira amanota atatu yari atsinze
Ntore Habimana ahanganye na Frank Kamdoh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .