00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC yatangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 June 2024 saa 08:02
Yasuwe :

APR BBC yatsinze Kepler BBC amanota 89-73 mu mukino w’umunsi wa gatanu w’imikino yo kwishyura ya shampiyona ariko ukaba uwa mbere ku Ikipe y’Ingabo.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024 muri Lycée de Kigali.

Wari witezwe cyane kuko wari uwa mbere Ikipe y’Ingabo ikinnye nyuma yo gusezererwa nabi muri BAL bityo abakunzi ba Basketball bibibazaga isura iri buserukane.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, Jordan Bowie na Ntore Habimana batsindira amakipe yombi. Agace ka Mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 15 ya Kepler BBC.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana ariko mu minota ya nyuma, Done Carlos Alejandro na Nijimbere Guibert batsindira Kepler amanota menshi, igice cya mbere kirangira iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 34 ya APR BBC.

Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Axel Mpoyo utari wagaragaye cyane atangira gutsinda amanota atatu agakorerwa mu ngata na Zion Styles.

Icyakora ikinyuranyo ntabwo cyari kinini kuko cyari amanota atanu gusa (61-56). Aka gace karangiye Ikipe y’Ingabo yongeye kuyobora umukino n’amanota 68 kuri 60 ya Kepler BBC.

Mu gace ka nyuma, APR yarushijeho gutsinda izamura ikinyuranyo kigera mu manota 20. Umukino warangiye APR BBC yatsinze Kepler BBC amanota 89-73.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi, REG BBC yatsinze Tigers BBC amanota 92-69.

Iyi mikino izakomeza mu mpera z’icyumweru, aho APR BBC izakina na Inspired Generation ku wa Gatanu, tariki 7 Kamena 2024.

Ku Cyumweru tariki 9 Kamena, Kepler BBC izakina na Inspired Generation, Espoir izakina na Orion BBC, mu gihe umukino uzasoza uzahuza Kigali Titans na Patriots BBC.

Jordan Bowie yatsinze amanota 23 mu mukino Kepler yatsinzwemo na APR BBC
Abayobozi ba UGB, Coach Gael na Cyusa Jean Luc ni bamwe mu bakurikiye uyu mukino
Nk'ibisanzwe morale aba ari yose ku bafana ba Kepler
Zion Styles agerageza gutsinda amanota abiri
Abafana bari mu rugero muri Lycée de Kigali
Shema Osborn ahanganye na Done Carlos Alejandro
Ntore Habimana yagize umukino mwiza
Nijimbere Guibert ni umwe mu bitezweho kuzafasha Kepler BBC mu mukino yo kwishyura
Nijimbere ahanganye na Ntore
Antino Jackson ahanganye na Gatwang Diue
Kwizera Hubert agerageza gutsinda

Amafoto: Kwizera Remy Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .