Antino Jackson ni umukinnyi ufite ubunararibonye muri Basketball, aho ku myaka 28 amaze gukina mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahereyemo akina muri Shampiyona ya kaminuza NCAA, Lithuania, Israel, Hongria na Turikiya.
Yari yageze muri REG avuye muri Mineros de Zacatecas yo muri Mexique, ashobora kuyifasha kwitwara neza nubwo byarangiye APR BBC ibasezereye mu bikombe byose bahuriyemo ibatsindira ku mukino wa nyuma wa Rwandan Cup ndetse na ikanabasezerera muri ½ cya Play Offs.
Aganira na IGIHE, Umunyamabanga w’iyi Kipe, Eric Salongo, yahamije ko basinyishije Antino Jackson ndetse bizeye ko agiye kubafasha byinshi mu mikino ya BAL.
Uyu asanze muri iyi kipe undi munyamerika bakina ku mwanya umwe Isaiah Miller Jr. wanayifashije kwegukana Shampiyona itsinze Patriots.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ariko ikaba ishobora kutazaba ifite Adonis Filer na Obadiah Noel bombi bavunikiye mu mikino ya BAL iheruka aho kugeza ubu batari bagaruka neza mu kibuga.
Bitandukanye n’imyaka yabanje, APR BBC uyu mwaka izatangira gukina BAL ikinira mu Rwanda mu mikino yo mu matsinda izwi nka Conference, aho izaba ari imwe mu makipe ane azakinira i Kigali.
Amakipe abiri ya mbere azitwara neza muri iyi iteganyijwe umwaka utaha, azasanga andi ane yavuye mu zindi Conference ebyiri abe atandatu, maze yiyongereho andi abiri azaba yabaye aya gatatu meza, yose ahurire muri Afurika y’Epfo mu mikino ya nyuma ya BAL izahakinirwa ku nshuro ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!