Abakinnyi batandukanye na APR BBC barimo Yannick Byiringiro, Enock Isezerano, Fiston Irutingabo, Victor Mutabaruka, Olivier Kamilindi na Irumva Heritier.
APR BBC yahisemo gutandukana n’aba bakinnyi nyuma y’uko mu minsi ishize yatangiye kwiyubaka bushya igura abo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Kugeza ubu iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu imaze gusinyisha abakinnyi bakomeye barimo Kaje Elie, Nshobozwabyosenumukiza Jean-Jacques Wilson na Axel Mpoyo bakiniraga REG BBC ndetse na Ntore Habimana wavuye muri Patriots BBC.
Ubuyobozi bwa APR BBC bwari bufite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2021/2022 kugira ngo ikipe izahagarire u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League) ariko ntiyagezweho ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu kubaka ikipe nshya izabafasha gukabya inzozi zabo.
Muri uyu mwaka, APR BBC yageze mu mikino ya kamarampaka nyuma yo gusezererwa na REG BBC itsinzwe imikino ibiri kuri umwe muri itatu yayahuje.
APR BBC iri kwiyubaka ishaka kwegukana igikombe iheruka gukozaho imitwe y’intoki mu myaka 12 ishize kuko icyo iheruka yagitwaye mu 2010.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!