Umukino wa Patriots BBC na UGB wari uhanzwe amaso, watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana. Agace ka mbere karangiye Patriots iyoboye n’amanota 21 kuri 12 ya UGB.
Mu gace ka kabiri, umukino washyushye nubwo amanota yagabanyutse. Hagumintwari Steven yafashaga Patriots gutsinda. Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 39-33.
Patriots yongeyemo imbaraga mu gace ka gatatu, itangira kuzamura ikinyuranyo ibifashijwemo na Frank Kamdoh watsindaga cyane.
Mu minota itanu ya mbere y’aka gace, ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota 15. Mu minota ya nyuma y’umukino, UGB yiyuburuye Mohamed Doumbya ayitsindira amanota menshi.
Agace ka gatatu karangiye UGB yagabanyije ikinyuranyo kigera mu manota abiri gusa (54-52).
Iyi kipe yakomeje gukina neza no mu gace ka nyuma, ari nako Doumbya ayitsindira amanota menshi. Ubwo umukino waburaga iminota itatu, amakipe yombi yanganyaga amanota 63-63.
Umukino wageze mu masegonda 30 ya nyuma amakipe yombi akinganya amanota 69-69. Mu masegonda ya nyuma, Murenzi Romain yatsindiye UGB amanota atatu y’ingenzi cyane.
Umukino warangiye UGB yatsinze Patriots BBC amanota 73 kuri 69 ihagarika igihe kinini yari imaze itayitsinda.
Undi mukino wabaye uyu munsi, APR BBC yatsinze Azomco BBC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, amanota 103-67.
Inkuru ikomeye iri muri uyu mukino kandi, nuko Ikipe y’Ingabo yari yagaruye mu kibuga, Adonis Jovon Filer wari umaze amezi 10 adakina kubera imvune yagiriye muri BAL 2024.
Iyi mikino izakomeza ku wa Gatandatu, aho Orion BBC izakina na Kepler BBC saa 18:00, mu gihe REG BBC izakina na Espoir BBC saa 20:30 mu mikino yombi izabera muri Lycée de Kigali.
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Gashyantare 2025 saa Moya muri Lycée de Kigali hateganyijwe umukino ukomeye cyane uzahuza APR BBC na Tigers BBC yigaragaje cyane ku isoko.
Ni umukino wafashwe nk’uw’igipimo ku makipe yombi kuko ahanzwe amaso na benshi muri uyu mwaka.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!